Mu kiganiro cyatambutse kuri televisiyo y’igihugu mu ijoro ryo ku wa 13 Gicurasi 2024, komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko ingengo y’imari izakoreshwa mu matora ya perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’ay’abadepite izaba irengaho gato miliyari 8.
Perezida wa komisiyo y’amatora Gasinzigwa Oda yavuze ko iyo amatora ya perezida wa Repubulika n’ay’abadepeti adakorerwa rimwe, hari gukoreshwa arenga miliyari 12 ariko ubu hakazakoreshwa arenga gato miliyari 8.
Yagize ati:” Iyo dukora amatora atandukanije twarigukoresha hafi miliyari 12, uyu munsi tukaba tuzakoresha hafi miliyari 8 n’igice.”
Akomeza avuga ko ayo mafaranga atakora ibikenewe byose ari yo mpamvu umuco wo kwigira nawo ukwiriye mu Banyarwanda, ari yo mpamvu hakenerwa abakorerabushake mu matora.
Ati:” Ayo mafaranga ntabwo twavuga ko ari yo azakora amatora yonyine. Hariho n’ubukoreshabuke hirya no hino, dufite Abanyarwanda biyemeje kudufasha mu gutegura amatora hasi hariya mu midugudu muri bya byumba by’amatora.”
Ati: “Twari dufite abakorerabushake hafi 70.000 ariko dushobora kuzagera hafi ku 100.00 kuko twongereye ibyumba by’itora. Yego tubona ingengo y’imari y’igihugu, ariko uwo muco wo kwigira nawo wunganira ya ngengo y’imari y’amatora.”
Yakomeje asobanura ko komisiyo y’igihugu y’amatora itagira uwo yaka umusanzu w’amatora kuko Leta itanga akenewe yose keretse ishyaka ari ryo ryisabiye umusanzu abarigize ariko batagize uwo bahutaza.
Ati:” Nta kuntu komisiyo y’igihugu y’amatora yaba yaremerewe ingengo y’imari ngo twongere dusubire kwaka amafaranga Abanyarwanda. Nta gitangaza kirimo, kuba ishyaka rya politiki ryasaba umusanzu bitewe n’amategeko bishyiriyeho, icyangombwa ni uko babikora nta murwanashyaka wabo bahutaje. Twebwe nka komisiyo y’igihugu y’amatora ibyo nta bwo tubijyamo.”
Muri iki kiganiro Gasinzigwa yatangaje ko abarenga 90% bamaze kwireba kuri lisiti y’itora. Yavuze ko hagiye gukurikiraho guhuza ibyakosowe guhera ku rwego rw’umudugudu n’abakoresheje ikoranabuhanga.
Gasinzigwa yavuze ko ibikoresho biri kwegeranywa n’ibindi bikenewe mu mu matora ya perezida wa Repubulika n’abadepite.
Ati:” Twatangiye gushaka ibikoresho by’amatora, muzi yuko mu guhuza amatora, noneho hari ibikoresho byinshi tuzakenera: amasanduku y’itora, impapuro z’itora ndetse n’ibindi bijyana na byo. Twasuye site z’itora kuko ibyo bikoresho bijyana na site z’itora.”
Site z’itora zizakoreshwa zigera ku 2.441 n’ibyumba 17.400 bikaba bizatuma abatora badatinda kuri site y’itora kuko buri cyumba cy’itora biteganijwe ko kizatorerwamo n’abaturage batarenze 500.
Kuva ku wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, amakuru yatangiye gukwirakwira avuga ko hari abakozi icyenda b’Akarere ka Rusizi basezeye ku mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite, ariko abandi bakavuga ko batabikoze ku bushake ahubwo babitegetswe n’ababakuriye. Ni amakuru ahanini yanyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho abatakiri mu mirimo yabo kugeza ubu, ari abakozi bakoreraga ku Karere ndetse na bamwe mu bari Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge. Mu bo bivugwa ko basezeye ku […]
Post comments (0)