Yagize ati: “Ibibazo biturutse ku cyorezo, imihindagurikire y’ikirere, byatwigishije amasomo menshi y’ingenzi. Muri yo harimo kuba hakenewe gukorana bya hafi hagati y’urwego rw’abikorera na Leta. Mu myaka yashize, icyagaragaye ni uko ibibazo duhuriyeho bishobora gukemuka turamutse dukoranye.”
Perezida Kagame yavuze ko ubwo hashyirwagaho Isoko Rusange rya Afurika, icyari kigamijwe, ari ukubaka ubushobozi bw’abatuye uyu Mugabane no kubyaza umusaruro umutungo kamere wawo.
Perezida Kagame yavuze ko biteye impungenge kuba umubare w’abaturage ba Afurika bari mu cyiciro giciriritse ukomeje kwiyongera, nyamara uyu Mugabane wihariye 20% by’abaturage bose b’Isi.
Yavuze ko hakenewe kuvugurura imitekerereze kuko bishoboka ko Afurika yaba igicumbi cy’ubukungu.
Perezida Kagame yavuze kandi ko mu myaka yashize byagaragaye ko haramutse habayeho ubufatanye, imbogamizi n’ibibazo byose Afurika ihura na byo byabonerwa umuti. Yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite ibikenewe byose ahubwo igikwiye gukorwa ari ukubisaranganya no kubibyaza umusaruro.
Perezida Kagame yavuze ko kwihuza byaha ubushobozi aba bacuruzi bakagira ingufu ku rwego mpuzamahanga.
Ati: “Kwihuza kw’abacuruzi ba Afurika ni amahirwe yo kwaguka kw’isoko ryacu, kandi rikabasha kugira ubushobozi bwo guhiganwa.”
Ni ubutumwa yahaye abarenga 2.000 bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, ‘Africa CEO Forum’.
Iyi nama ibereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, ikaba yitabirwa n’abayobozi mu nzego z’abikorera muri Afurika.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden na Donald Trump bemeye guhurira mu biganiro mpaka kuwa 27 Kamena na 10 Nzeri. Biden abinyujije ku mbugankoranyambaga yagaragaje ko yiteguye kuba yahangana na Trump mu biganiro mpaka kuri televisiyo 2 zitandukanye. Biden ati: "Nkuko wabivuze: ahantu hose n’igihe icyo ari cyo cyose." Trump yise Biden "Umunyampaka mubi" yahuye nawe. Yanditse ku mbuga nkoranyambaga […]
Post comments (0)