Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Sitting Volleyball yisanze mu itsinda rimwe n’amakipe abiri akomeye ku rwego rw’Isi, ari yo Brazil na Canada mu mikino ya Paralympic 2024 izabera i Paris.
Ibi byamenyekanye kuwa Kabiri muri tombola yabaye igaragaza uko amakipe azahura mu mikino paralempike ya 2024 izabera i Paris mu Bufaransa kuva ku tariki ya 28 Kanama 2024 kugeza ku ya 8 Nzeri 2024 aho u Rwanda ruzahagararirwa n’abagore babonye itike ubwo batwaraga Igikombe cya Afurika 2024 cyabereye muri Nigeria.
Muri iyi tombola u Rwanda rwisanze mu itsinda rya kabiri aho ruri hamwe n’ikipe y’Igihugu ya Canada iheruka kuba iya kabiri nuri shampiyona y’Isi yabereye mu Misiri mu 2023, u Rwanda rwabayemo urwa karindwi, Brazil yabaye iya gatatu muri iyo shampiyona ndetse na Slovenia yabayemo iya gatandatu.
U Rwanda mu bagore rugiye kwitabira iyi mikino Paralempike ku nshuro ya gatatu kuva 2016 aho baherukayo mu 2021 i Tokyo mu Buyapani ndetse begukanye umwanya wa karindwi mu gihe kandi u Rwanda ari cyo gihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyitabiriye iyi mikino mu bagore.
Abakinnnyi bagera mu 4,400 baturutse imihanda yose ku Isi bazitabira iyi mikino aho bazahatana mu mikino 22.
Mu gihe habura iminsi mike ngo imikino ya kamarampaka (Playoffs) itangire mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2024), hatangajwe urutonde rw’abahanzi bazasusurutsa abakunzi b’umukino wa basketball, bazaba baturutse hirya no hino ku Isi baje gukurikira iyi mikino izatangira ku wa gatanu, tariki 24 Gicurasi. Umunyana-Nigeria uri mu bakunzwe muri iki gihe, Adekunle Almoruf Kosoko uzwi nka Adekunle Gold ni umwe mu bahanzi batangajwe bwa mbere ndetse bazagaragara ku rubyiniro […]
Post comments (0)