Abakekwaho guhirika ubutegetsi uko ari 53 baragezwa imbere y’urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa/Gombe, baburanishwa ku byaha bakekwaho ari byo: gushaka guhirika ubutegetsi, iterabwoba, gutunga intwaro n’ibindi bikoresho by’intambara mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kugerageza kwica, kuba mu ishyirahamwe ry’abagizi ba nabi, kwica, no gutera inkunga iterabwoba.
Radio Mpumahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko kuva ibyo bitero byagabwa ku itariki 19 Gicurasi 2024, nta makuru menshi yerekeye itabwa muri yombi ry’abo bakekwaho kuba barabigizemo uruhare, ariko urutonde rwamaze gutangazwa ruriho amazina y’abantu 53.
Bivugwa abo bafashwe bamaze iminsi bacungwa n’inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare cya RDC, mbere yo koherezwa muri ‘auditorat général’ y’ingabo za RDC, yafashe icyemezo cyo kubaburanishiriza ahandi hatari ku cyicaro cyayo gisanzwe, ibyo bikaba byamaganywe n’umwunganizi mu mategeko akaba n’umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu Jean-Claude Katende.
Uyu mwunganizi avuga ko urwo rubanza rwagombye gutuma Abanye-Congo bamenya ukuri ku byabaye.
Muri abo 53 bagezwa imbere y’urukiko, harimo uwitwa Marcel Malanga, uwo akaba ari umuhungu wa Christian Malanga, bivugwa ko ari we wari uyoboye ibyo bitero byo kuri 19 Gicurasi 2024, ndetse bikaza kwemezwa ko yishwe.
Hari kandi n’abandi banyamahanga bareganwa muri iyo dosiye harimo Abanyamerika nka Benjamin Zalman Polun na Taylor Thomson.
Harimo kandi Umubiligi Jean-Jacques Wondo. Uwo akaba yari inzobere mu bijyanye n’igisirikare, yari anamaze igihe akorana n’ikigo cy’igihugu cy’iperereza ‘ANR’, ubu akaba akurikiranyweho gukorana n’abagizi ba nabi.
Mu byo ashinjwa harimo kuba yarafashije Christian Malanga mu bya transport. Ku rundi ruhande ariko, umuryango we ubona ko ari nko kumusebya, ukaba unasaba Perezida wa Repubulika kugira icyo akora ngo barenganurwe.
Iburanisha ry’uyu munsi biravugwa ko ryibanda ku kumenya abafashwe n’imyirondoro yabo.
Ku mwaka umwe w’amavuko Ace Liam Nana Sam Ankarah uvuka muri Ghana yaciye agahigo ko ari we muhanzi w’igitsinagabo muto ushushanya ku isi, ajya mu gitabo cya guiness world record. Ubuhanga bwa Ace Liam mu gushushanya ni impano ababyeyi be bamubonyemo akiri muto cyane bigatuma aca agahigo nk’aka izina rye rikajya mu bitabo by’amateka. Ku mwaka umwe gusa Ace yagaragaje ubuhanga mu gukora ibishushanyo bibereye ijisho bimutandukanya n’abo banganya imyaka. […]
Post comments (0)