Inkuru Nyamukuru

U Buhinde: Narendra Modi, yarahiriye kuyobora manda ya Gatatu

todayJune 10, 2024

Background
share close

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 09 Kamena 2024, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yarahiriye kongera kuyobora iki gihugu muri manda ya Gatatu, mu birori byabereye i New Delhi, ahitwa Rashtrapati Bhavan.

Nyuma yo gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yahise atangaza abagize Guverinoma nshya. Narendra Modi ni we warusanzwe ayobora Ishyaka Bharatiya Janata Party (BJP).

Modi abaye umuyobozi wa kabiri mu mateka y’Ubuhinde wegukanye manda eshatu zikurikiranye.

Kuva aho agereye ku butegetsi mu 2014, Modi yahinduye ibintu byinshi muri iki gihugu, cyane cyane mu rwego rw’ubukungu.

Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’intebe wa Bangladesh, Sheikh Hasina, na Perezida wa Sri Lankan, Ranil Wickremesinghe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Urukiko rwasubitse urubanza rw’abaregwa gukubita Twagirayezu bikaruviramo urupfu

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwasubitse urubanza ruregwamo abagabo batatu, bakekwaho gukubita uwitwa Twagirayezu Samuel bikamuviramo gupfa. Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwatangiye kuburanisha Murangira Jean Bosco uburana adafunzwe, Ndanyuzwe Suleiman ufungiye muri Gereza ya Muhanga, na Rugendo Juvenal we utari witabye Urukiko, ku cyaha bakurikiranweho n’ubushinjacyaha cyo gukubita no gukomeretsa Twagirayezu Samuel wari ucumbitse mu Karere ka Ruhango, hashize hafi imyaka ibiri. Umucamanza akimara gusoma imyanzuro yabajije Murangira Jean Bosco niba yemera icyaha akurikiranyweho, Murangira Jean Bosco asubiza ko atakemera kuko […]

todayJune 10, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%