Mu Mujyi wa Musanze hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahari kubakwa inyubako nini, izatangirwamo serivise zitandukanye zirimo iz’ubucuruzi, aho iteganyijwe kuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari ebyiri.
Imirimo yo kubaka iyo nzu y’Itorero ry’Abangilikani (EAR) Diyoseze ya Shyira, yatangijwe ku mugaragaro kuwa gatatu tariki ya 12 Kamena 2024, na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice washyizeho ibuye ry’ifatizo.
Ibikorwa byo kubaka iyo nzu iri kubakwa mujyi wa Musanze hafi y’isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze na Kiliziya y’Abangirikani Diyosezi ya Shyira, bizatwara igihe cy’amezi arindwi, akazaba ari inzu igeretse kabiri, ikazaba ifite metero 18 z’ubugari ndetse na metero 115 z’uburebure (ubutambike).
Ni inzu izakorerwamo ubucuruzi (amaduka), ibiro, salle, aho abantu bazajya biyakirira, inakorerwemo inama zitandukanye, dore ko izaba ifite na parikingi ifite ubushobozi bwakira imodoka zirenga 300, nk’uko Bishop Mugisha Mugiraneza Samuel, Umushumba wa Diyosezi ya Shyira yabitangarije Kigali Today.
Bishop Mugisha Mugiraneza, yagarutse ku kamaro k’iyo nyubako, mu iterambere ry’Umujyi wa Musanze no ku mibereho myiza y’abaturage.
Agira ati “Turiga gukoresha umutungo dufite, kugira ngo dufatanye n’umujyi ariko tujyane n’icyerekezo cy’igihugu, iyi nzu igiye kutubera umugisha ariko izahindura n’isura ya Musanze kandi iteze imbere abaturage mu buryo butandukanye”.
Arongera ati “Turumva izatwara miliyari ebyiri, ariko turiyubakira kandi iyo umuntu yiyubakiye ntabwo bisa no gukorana na barwiyemezamirimo. Dufite abashinzwe gukurikirana iki gikorwa kandi tukizanira ibikoresho, birava mu matorero yacu, mu bakirisitu bacu, turakora nk’itorero ntabwo twazanye ba rwiyemezamirimo bavuge ngo ni aya, ariko dufite budjet ya miliyari imwe na miliyoni 200 Frw, akaziyongera”.
Ku ruhare rw’abaturage, bavuga ko iyo nzu ije kubafasha muri byinshi, dore ko nk’uko babyemeza abarenga 200 bamaze kubona imirimo y’ubufundi n’ubuyede kuri iyo nyubako, aho bavuga ko ako kazi bamaze gutangira gakomeje kubafasha mu gutunga imiryango yabo.
Muhumuza Emmanuel ati “Abasaga 200 twatangiye imirimo kuri iyi nyubako, byagaragaraga ko ikenewe cyane dore ko aho iri kubakwa hari hari igihanga, ku buryo wabonaga hatajyanye n’umujyi, ariko iyi nyubako ije ari igisubizo, haba kuri twe twahawe akazi, no kubacuruzi bajyaga bacururiza ahadasobanutse”.
Iyamuremye Déo ati “Iyo nyubako ni iterambere ryaje iwacu i Musanze, twese tuyifiteho inyungu, nkanjye nahabonye akazi urugo rwanjye ruri gutera imbere, iyi nzu nimara kuzura umujyi wacu uzaba ufite ubwiza burenze, rwose ije yari ikenewe”.
Abantu 80 bapfuye baguye mu mpanuka y’ubwato mu bwarohamye mu mugezi wa Kwa, mu bilometero 70 uvuye mu Mujyi wa Mushie, mu Ntara ya Maï-Ndombe, hafi y’umupaka w’igihugu cya Congo-Brazzaville gihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi rivuga ko "ashenguwe n’ibyo byago byabaye”. Perezida Tshisekedi yavuze ko abo iyo mpanuka yagizeho ingaruka bazahabwa ubufasha, ndetse ategeka ko hakorwa iperereza ku cyabiteye. Ku […]
Post comments (0)