Inkuru Nyamukuru

Uwagizwe Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, Fulgence Dusabimana, ni muntu ki?

todayJune 14, 2024

Background
share close

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, rivuga ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya b’inzego zitandukanye, barimo Injeniyeri Fulgence Dusabimana, wabaye Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwa Remezo.

Injeniyeri Dusabimana usanzwe ari Umujyanama mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, atorewe gusimbura Dr Merard Mpabwanamaguru wakuwe mu nshingano mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka ushize wa 2023.

Injeniyeri Dusabimana yari asanzwe akorera Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga imishinga y’Ibidukikije (Rwanda Green Fund/FONERWA) kuva mu mwaka wa 2020.

Mu bikorwa Injeniyeri Dusabimana yishimira kuba yaragezeho, harimo kuba yarafashije Green Fund kubona amafaranga yahawe uturere, agenewe imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Mbere yaho kuva muri 2015 kugera muri 2020 Dusabimana yakoreraga Ikigo gishinzwe Imiturire, Rwanda Housing Authority/RHA, mu bijyanye n’Ubwubatsi, aho yubakishije Sitade zitandukanye z’Uturere hamwe na BK ARENA.

Injeniyeri Dusabimana uhugukiwe ibijyanye n’ubwubatsi, mbere yo gukorera RHA yanabaye Umwarimu mu cyahoze ari Ishuri Rikuru rya Kigali ryigisha Ikoranabuhanga(KIST), anakorera Umuryango w’Abadage wita ku buhinzi(Agro Action Allemande).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Davido yashimiye abategura ibihembo bya Grammy Awards babizanye muri Afurika

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, David Adedeji Adeleke OON uzwi nka Davido, yatangaje ko yishimiye icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa Recording Academy butegura ibihembo bya Grammy Awards ku kwagurira ibikorwa muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati. Iki cyemezo cya Recording Academy isanzwe itegura ikanatanga ibihembo bya Grammy, Davido yavuze ko kigaragaza urwego umugabane wa Afurika ugezeho mu kugaragariza isi yose impano wifitemo binyuze muri muzika Nyafurika.Davido yagize ati: "Nk’umuhanzi w’Umunyafurika, […]

todayJune 13, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%