Harahiye kandi Mutesi Rusagara Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Olivier Kabera Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.
Abandi bayobozi barahiye ni Aimable Havugiyaremye Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) na Angelique Habyarimana Umushinjacyaha Mukuru, Harahiye kandi Umugaba w’Ingabo zishinzwe Ubuzima, Maj. Gen. Dr. Ephrem Rurangwa ndetse n’Umugaba Wungirije muri icyo cyiciro, Brig. Gen. Dr. John Nkurikiye.
Perezida yahaye impanuro abayobozi barahiye abasaba kuzuza neza inshingano bahawe ababwira ko inshingano bafite ari ukurengera inyungu z’abanyarwanda bose nta kurobanura.
Ati “Ntabwo nshidikanya ko muzakomeza gukorera Igihugu cyacu kandi cyanyu nk’uko bikwiye. Inshingano mufite ni ukurengera inyungu z’Abanyarwanda bose, nta kurobanura”.
Perezida Kagame yababwiye ko inshingano bahawe ari inshingano zikomeye nubwo bo bashobora kuzibona nkizoroheje.
Ati “Iyi n’inshingano igaragara cyangwa yumvikana nkaho yoroshye ariko mu by’ukuri iyo bigeze mu bikorwa niho bigaragarira ko biba bitoroshye ariko abantu bagomba kuzuza neza inshingano bafite”.
Ati “Kandi muri izo nshingano habamo gufata ibyemezo kandi bihwitse, bizima, kuko bishoboka. Umuyobozi utagira aho afata ibyemezo aba yujuje bikeya mu nshingano aba afite”.
Perezida Kagame yabasabye ko aho bishoboka kandi ari ngombwa bafata ibyemezo bagomba kubikora batarinze kugira ibindi bategereza bitari ngombwa.
Umukuru w’igihugu yibukije abayobozi ko badakwiye kwibutswa ibyo bakwiriye gukora ahubwo bakwiye gukorera ku gihe ntihabeho kurindiriza ibintu gukorwa mu gihe kirekire.
Ati “Abayobozi ntibagira ikuzo no kwitekerezaho gusa bakwiye gutekereza inshingano n’impamvu bafite izo nshingano bakumva ko ari ugukorera abandi bari mu gihugu batari muri uwo mwanya, abandi bose baba baguhanze amaso bategereje icyo ubagezaho”.
Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko badakwiye kwibutswa inshingano zabo ko bagomba kuzikorera ku gihe kandi zikuzuzwa uko bikwiye.
Ati “Ntabwo byaba ko abayobozi gukora imirimo yabo bahora bibutswa buri gihe ndetse bikaba nk’aho abayobozi bumva ko hari abashinzwe kubibutsa. Igishoboka kiba gikwiriye gukorwa mu cyumweru kigakorwa mu byumweru bibiri, ukwezi cyangwa ibirenga. Wanabaza, nta we ushobora kukubwira icyabiteye, agasaba imbabazi akanavuga ko agiye kubikora”.
Yongeyeho ati “Nkunda kubabwira ni byiza gusaba imbabazi ko ugiye kubikora, ni inshingano yawe ariko sibyo mba mbaza. Ibyo umuntu aba abaza, ni igihe gihise cyatakaye habaye iki? Ibyatakaye byashobokaga kuki utabikoze kandi ari inshingano?”
Mu mpanuro Perezida Kagame yabahaye yabasabye kurangwa no gukorera hamwe ndetse bakajya inama mu byo bakora byose bakirinda gutandukanya imbaraga bagakorera igihugu cyabo cyiza.
Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, rivuga ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya b’inzego zitandukanye, barimo Injeniyeri Fulgence Dusabimana, wabaye Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwa Remezo. Injeniyeri Dusabimana usanzwe ari Umujyanama mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, atorewe gusimbura Dr Merard Mpabwanamaguru wakuwe mu nshingano mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka ushize wa 2023. Injeniyeri Dusabimana yari asanzwe […]
Post comments (0)