Inkuru Nyamukuru

Nari nshimuswe ku bw’uruhu rwanjye, Imana ikinga ukuboko (Ubuhamya bw’ufite ubumuga bw’uruhu)

todayJune 14, 2024

Background
share close

N’ubwo itegekonshinga ry’u Rwanda rivuga ko Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kwishyira akizana, akajya, akanatura aho ashatse, abana bafite ubumuga bw’uruhu bo bavuga ko ababyeyi bababuza kujya kure y’iwabo mu rwego rwo kubarinda kuba bashimutwa.

Elie Kwizera w’i Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi mu Kagari ka Mujuga, akaba yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu ishuri ry’Abatabona ry’i Kibeho, ni umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu uvuga ko ababyeyi bamusaba kutajya aho batamuzi.

Kandi ngo babihera ku kuba afite imyaka 12 yari ashimuswe, Imana igakinga ukuboko. Ubu afite imyaka 18.

Yabitanzeho ubuhamya tariki 13 Kamena 2024, mu biganiro byabahuje ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu, bafashijwemo na USAID Tunoze Gusoma.

Yateruye agira ati “Icyo gihe amazi meza yari ataragezwa aho dutuye. Nari mvuye kuvoma mu kabande, hari mu ma saa sita z’amanywa. Nahuye n’umugabo arambaza ngo uri uwa hehe, ndahamubwira, arambwira ngo ngwino nguherekeze, ngutwaze ayo mazi ndabona usa n’unaniwe.”

Yarayamuhereje aramutwaza, hanyuma ariko abona ari kumukatana mu nzira atazi, undi amubajije impamvu amubwira ko agiye kumwereka inzira ya bugufi.

Ati “Turakomeza turagenda, tugeze ahantu ku muhanda arambwira ngo reka nze mpamagare imodoka idutwara, ndamubwira nti njyewe aho ngiye ntibisaba kujya mu modoka, mpa amazi yanjye nitahire. Mu gihe ndi kumuburanya nsa n’umurwanya, haza abantu, baramenya, maze bahamagara mama araza arantwara.”

Iyo modoka yari agiye kumushyiramo ni ivatiri ngo yakundaga kuba iparitse muri ako gace abantu bahaturiye bari baramaze kumenya ko ijya yifashishwa mu gushimuta abantu, ku buryo abantu iyo bayibonaga bahitaga bahunga. Icyakora ngo ntikihaba.

Kwizera avuga ko hari n’undi mwana ufite ubumuga bw’uruhu yigeze kumva ko yari ashimuswe n’abamushukishije amandazi bakamujyana mu modoka, hanyuma igafatirwa ku mupaka yari ajyanywe i Burundi.

Ku bijyanye n’aho yumvise babafata bakabajyana agira ati “Numvise ngo abo bantu ni Abashi ngo bari kunjyana muri Kongo, kandi ngo bari banjyanye kubera uruhu rwanjye. Ngo ndi iboro!”

Kuva icyo gihe ababyeyi bamusaba kutajya ahantu kure yijyanye, bakamugira inama yo kumenya uwo ari we no kumenya aho ari.

Ati “Bituma nibaza cyane ngo ese ubundi kubera iki ntafite nanjye uburenganzira bwo kujya aho nshaka? Nkumva binteye ubwoba cyane, nkumva uburenganzira bwanjye nk’ikiremwamuntu butubahirizwa. Rwose abafite imitekerereze yo kutubuza uburenganzira bakwiye kumenya ko natwe turi abantu, tukaba dufite n’icyizere cyo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyacu.”

Twifuje kumenya niba hari abafite ubumuga bw’uruhu baba barashimuswe mu Rwanda kugeza ubu, maze umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha, Dr Thierry Murangira, mu butumwa bugufi kuri terefone, atubwira ko ntabo.

Naho ku bijyanye n’izindi mbogamizi abafite ubumuga bw’uruhu bagihura na zo, hari ukuba amavuta bisiga ahenze, kandi n’ubwo basigaye bayabona mu bigo nderabuzima kuko yishyurwa na mituweli, akenshi ngo bahasanga ubwoko bumwe gusa kandi impu zabo zidakenera amwe, bityo uhasanze atajyanye n’uruhu rwe akamutera ibiheri.

Naho abiga, kubera ko amaso yabo atabona neza bifuza ko ibitabo bigiramo byajya biba byanditse mu nyuguti nini na bo babasha gusoma.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umupolisi yarasiye umucamanza mu rubanza

CIP Kipchirchir Kipruto, ukuriye sitasiyo ya polisi yo mu mujyi wa Londiani, mu Burengerazuba bwa Kenya yarashe umucamanza mukuru witwa Monica Kivuti mu rukiko rwa Makadara, aramukomeretsa nyuma y’uko afashe icyemezo mu rubanza ruregwamo umugore we. Uyu mupolisi ngo yarashe uyu mucanza biturutse ku burakari bw’icyemezo umucamanza yafatiye umugore we cyo kumufunga by’agateganyo ku byaha akurikiranyweho. Uyu mupolisi nawe yahise araswa n’abandi bapolisi bari mu rukiko ahita ahasiga ubuzima. Polisi […]

todayJune 14, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%