Inkuru Nyamukuru

#Euro2024: U Budage bwafunguye Igikombe cy’u Burayi bunyagira Scotland (Amafoto)

todayJune 15, 2024

Background
share close

Kuri uyu wa Gatanu,mu gihugu cy’u Budage hatangiye kubera irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi 2024,Aho iki gihugu cyatsinze Scotland ibitego 5-1 mu mukino ufungura.

Ni umukino utagoye ikipe y’u Budage yari imbere y’abakunzi bayo kuko ku munota wa 10 gusa Florian Wirtz yahise atsinda igitego cya mbere ku mupira hahawe na Jushua Kimmich, cyakurikiwe n’icya kabiri cyatsinzwe na Jamal Musiala ku munota wa 19 ahawe umupira na Kai Havertz.

Kai Havertz ukinira ikipe ya Arsenal wari utanze umupira uvamo igitego,ku munota wa 45 nawe yatsinze icye kuri penaliti yaturutse ku ikosa Ryan Parteous wanahawe ikarita itukura yari akoreye Ilkay Gundogan;igice cya mbere kirangira bafite igitego 3-0.

Mu gice cya kabiri byatwaye iminota 23 kugira ngo ku munota wa 68 rutahizamu Niclas Fllükrug atsinde igitego cya kane cy’u Budage.

Ku munota wa 87 Scotland yabonye igitego cyitsinzwe na Antonio Rudiger nyuma y’umupira uhinduwe ukagenda wikuba ku bakinnyi mu rubuga rw’amahina, umugera ku mutwe awushyira mu izamu rye ryarimo Manuel Neuer.

U Budage bwateye amashoti 20 muri uyu mukino Scotland iteye rimwe gusa. Ntabwo bwahagarariye aha kuko mu minota itatu yari yongewe, ku mupira Thomas Muller yahaye Emre Can, uyu mugabo w’inyuma y’urubuga rw’amahina yeteye ishoti rigendera hasi umumyezamu Anguss Gunn akananirwa gukuramo umupira; umukino urangira u Budage butsinze ibitego 5-1.

Mu itsinda rya mbere umukino wa kabiri kuri uyu wa gatandatu saa cyenda, u Busuwisi burakina na Hongiriya, naho mu itsinda rya kabiri saa kumi n’ebyiri Croatia ikine na Espagne, mu gihe Albania iri bukine n’u Butaliyani saa tatu z’ijoro.

Andi mafoto yaranze umukino:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nari nshimuswe ku bw’uruhu rwanjye, Imana ikinga ukuboko (Ubuhamya bw’ufite ubumuga bw’uruhu)

N’ubwo itegekonshinga ry’u Rwanda rivuga ko Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kwishyira akizana, akajya, akanatura aho ashatse, abana bafite ubumuga bw’uruhu bo bavuga ko ababyeyi bababuza kujya kure y’iwabo mu rwego rwo kubarinda kuba bashimutwa. Elie Kwizera w’i Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi mu Kagari ka Mujuga, akaba yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu ishuri ry’Abatabona ry’i Kibeho, ni umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu uvuga ko ababyeyi bamusaba […]

todayJune 14, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%