Inkuru Nyamukuru

RIB yafunze Abapadiri babiri n’abanyeshuri babiri kubera urupfu rw’umunyeshuri

todayJune 19, 2024

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Padiri Nkomejegusaba Alexandre, ushinzwe Umutungo ndetse na Padiri Mbonigaba Jean Bosco ushinzwe Imyitwarire y’abanyeshuri, muri Seminari Nto ya Zaza n’abanyeshuri barimo Tuyizere Egide w’imyaka 20 na Murenzi Armel w’imyaka 18, kubera urupfu rw’umunyeshuri witwa Shema Christian w’imyaka 15 witabye Imana nyuma yo gukubitwa na bagenzi be.

Abakoze iki cyaha bagikoreye mu ishuri rya Petit Seminaire Zaza riherereye mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Zaza, Akagari ka Nyagatugunda mu Mudugudu wa Jyambere.

RIB yatangaje ko aba bose batawe muri yombi tariki ya 16 Kamena 2024 bakaba bakurikiranywe ibyaha bibiri byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu no kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abanyeshuri babiri Tuyizere Egide na Murenzi Armel biga mu mwaka wa Gatanu, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake Shema Christian w’imyaka 15 bamuziza ko atarangije imirimo y’isuku yari yahawe bikaza kumuviramo urupfu.

Ni mugihe Padiri Nkomejegusaba Alexandre na Padiri Mbonigaba Jean Bosco bakurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, aho bamenyeshejwe ko hari umwana wakubiswe na bagenzi be ku buryo bubabaje akaba ameze nabi ndetse ari kuribwa mu nda, ko batanga imodoka bakamujyana kwa muganga, bo ntibabyumve bakavuga ko arimo kwirwaza.

Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, bihanishwa igifungo kuva ku myaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri 5,000,000 Frw ariko atarenze 7,000,000 FRW.

Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 244 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange. Gihanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikaviramo umuntu gupfa n’icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga. Yibukikije kandi abantu kwirinda kwihanira kuko hari inzego zibishinzwe kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Buhinde: Impanuka ya gariyamoshi yahitanye abantu 8 abandi 50 barakomereka

Mu Buhinde impanuka ikomeye ya gariyamoshi ebyiri zagonganye yahitanye abantu 8 abandi bagera kuri 50 barakomereka. Ni impanuka yabaye kuwa mbere tariki 17 Kamena 2024, biturutse ahanini ku mushoferi wa gariyamoshi yari itwaye ibicuruzwa wirengagije kimwe mu bimenyetso byo ku muhanda bituma agonga gariyamoshi ya ‘Kanchenjunga Express’ itwara abagenzi muri Leta ya Bengale y’u Burengerazuba nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwo muri ako gace. Abo bakomeretse, bahise bajyanwa kwa muganga nk’uko byatangajwe […]

todayJune 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%