Inkuru Nyamukuru

Abarokotse Jenoside b’i Mata bababazwa no kuba hari abayoboye ubwicanyi batarafatwa

todayJune 19, 2024

Background
share close

Abarokotse Jenoside b’i Mata mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bahawe ubutabera kuko abagize uruhare muri Jenoside babihaniwe, na none ariko ngo bumva ubutabera bazabugeraho byuzuye umunsi abayoboye ubwicanyi na bo bafashwe bagahanwa kuko kugeza ubu batarafatwa.

Abavugwa kuba barayoboye ubwicanyi i Mata batarafatwa ni abari abayobozi b’uruganda rw’icyayi ruhari ari bo Juvénal Ndabarinze waruyoboraga wahaje aturutse mu ruganda rw’icyayi rw’i Byumba hari mu Majyaruguru y’u Rwanda. Uwo yasimburaga na we icyo gihe yoherejwe aho yari avuye. Hari mu mwaka w’1990.

Abandi bavugwa ni uwayoboraga abakozi (chef du personnel) muri ruriya ruganda witwa Callixte Ndayisaba wavuye ku Gisenyi cyangwa Ruhengeri, nk’uko bivugwa na Pasitoro Jean Damascène Uramukiwe w’i Mata, hakaba Julien wari Umurundi wayoboraga ibikorwa byo kwita ku mashini z’uruganda (chef de maintenance). Ngo hari n’uwitwa Maisha na we wari waravuye mu Majyaruguru.

Pasitoro Uramukiwe avuga ko hari n’Interahamwe zayoboye ubwicanyi i Mata muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zibibwirijwe na Ndabarinze, urebye na zo zitakurikiranywe kuko urebye zitari zizwi.

Agira ati “Ndabarinze aje ino hahise haza itsinda risa n’irije kumurinda, rivuye mu Majyaruguru. Ryitorezaga mu ishuri rya segonderi riri hakurya aha i Nyamyumba. Bari bafite ukuntu batojwe, bafite n’imigambi, kuko hari n’abantu bavaga ino bajya kwitoreza ku Gisenyi. Ikintu batozwaga ni ukwica.”

Akomeza agira ati “Icyo gihe Jenoside yari itaraba. Baje bitwa abarinzi bakaba barambaraga imyenda isa n’iya gisirikare, ariko urebye ntibari baje kurinda umuyobozi kuko bari bafite indi mirimo. No muri Jenoside bahise bafata insoresore z’ino, babatoza kurasa n’ibindi.”

Ikindi aheraho avuga ko n’ubwo bitwaga abarinzi atari bo ni ukubera ko urebye nta mpamvu yo kurindwa k’umuyobozi yari ihari. N’ikimenyimenyi umuyobozi w’uruganda bari basimburanye we ntiyagiraga abamurinda.

Mu gihe cya Jenoside nyiri izina, imodoka z’uruganda zagiye zitwara abicanyi bajya kwica ahantu hatandukanye nk’i Kibeho n’i Karama hari hahungiye Abatutsi benshi, hakanicirwa benshi.

Ubwo mu ruganda rw’icyayi rwa Mata bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 15 Kamena 2024, umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Sylidio Habimana, yibukije uruhare rw’uru ruganda muri Jenoside, anavuga ko bibabaje kuba abari ku isonga baraburiwe irengero.

Yagize ati “Habayeho abakozi b’uru ruganda bajyaga gushakisha mu mirambo, urugero nk’i Karama, ngo barebe mu Batutsi bari bakomeye b’ahangaha abishwe n’abasigaye bataricwa. Mu by’ukuri uru ruganda rwa Mata rwagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe hano muri Nyaruguru.”

Yunzemo ati “Ikibabaje abenshi muri bo ntibaburanishijwe kuko bamwe baburiwe irengero, abandi ntabwo bari kavukire ahangaha bagiye bisubirira ku mavuko, rimwe na rimwe batanazwi.”

Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Mata kuri ubu, Joseph Barayagwiza, yunze mu rya Perezida wa Ibuka agira ati “Kugeza ubungubu ntabwo bose turamenya aho baherereye, ariko amaherezo hazamenyekana cyane ko Jenoside ari icyaha kidasaza.”

Mu ruganda rw’icyayi rwa Mata haguye Abatutsi benshi barimo abari abakozi barwo ndetse n’abari baruturiye, ku buryo mu rwibutso rwa Jenoside rwaho hashyinguye imibiri igera kuri 381.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Luxembourg yahaye u Rwanda impano ya miliyari 16Frw zizifashishwa mu kurengera ibidukikije

Leta ya Luxembourg yahaye u Rwanda inkunga y’amayero miliyoni 12, ahwanye na miliyari 16 na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari ayo gushyigikira gahunda yo kongera amashyamba mu Rwanda mu myaka itanu iri imbere. Amasezerano y’iyo nkunga yashyizweho umukono kuwa Kabiri tariki 18 Kamena 2024, na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Yusuf Murangwa, hamwe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri ushinzwe Ubutwererane muri Luxembourg, Xavier Bettel, uri mu […]

todayJune 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%