Inkuru Nyamukuru

Akazi ko guhonda amabuye amazemo imyaka 30 kamufasha gutunga umuryango

todayJune 20, 2024

Background
share close

Bamwe mu bageze mu zabukuru bagorwa n’ubuzima cyane cyane iyo badafite abana babitaho, bakabaho bakora imirimo ivunanye ngo babone ikibatunga.Akenshi na kenshi, usanga iyo mirimo bakora, bayihemberwa amafaranga y’intica ntikize ugasanga barahemberwa ibitajyanye n’imbaraga batanga ku murimo, ugasanga barakora ako kazi kubera amaburakindi.

Urugero ni urwa Nyirambuze Rachel w’imyaka 70, wo mu Murenge wa Musanze Akarere ka Musanze, utunzwe n’akazi ko ‘Guhonda amabuye’, ibyo bikamutungira umuryango w’abantu batatu ugizwe na we, umugabo we n’umwuzukuru.

Kigali Today imusanze mu Murenge wa Cyuve, aho yaje mu kazi ke kaburi munsi ko guhonda amabuye, avuga ko n’ubwo akoresha imbaraga nyinshi zitajyanye n’amafaranga akura mu kazi, kuri we ngo karamutunze dore ko akamazemo imyaka 30.

Uwo mukecuru, avuga ko mu kazi ke ko guhonda amabuye ategereza ko ikamyo ya FUSSO yuzura, kugira ngo ahembwe ibihumbi 30FRW, bamwishyura mu gihe yahonze amabuye yuzuye iyo kamyo ya FUSSO.

Avuga ko kugira ngo iyo modoka yuzure, ahonda amabuye mu gihe cy’amezi abiri, bivuze ko ku kwezi akorera amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15.

Ati “Mva mu murenge wa Musanze nkaza gukorera hano mu Murenge wa Cyuve akazi ko guhonda amabuye, ndazinduka ngakora umunsi wose bwakwira ngataha, nduhuka ari uko Fusso yuzuye bakampa amafaranga ibihumbi 30FRW, kandi kugira ngo ikamyo yuzure biransaba gukora amezi abiri”.

Uwo mukecuru avuga ko kuba ayo mafaranga ari make, biri mu buryo bw’amaburakindi, kubera ko adafite ubundi buryo yabona ikimutunga.

Ati “Ibi byose ni inda, sinakwicara mu rugo ngo ibiryo binyizanire, sinshobora kwirirwa mun rugo, aya mafaranga arampahira nkarya kandi nkambara, n’ubwo ntacyo nsagura, ni ugukorera inda”.

Avuga ko kuba ariwe utunze umuryango, byatewe n’uko umugabo we bahoze bafatanya gushaka imibereho, ngo yagize ubumuga ku buryo bitamushobokera gukora ikiyede, ibyo bituma akura amaboko mu mufuka ngo baticwa n’inzara.

Ati “Umugabo wanjye arashaje cyane afite ubumuga ku buryo atashobora n’ikiyede, kera agishoboye twarafatanyaga tukabaho neza, tugera aho twiyubakira n’inzu yo kubamo, ariko ubu ninjye umuryango ureba we aba yibereye mu rugo”.

Nyirambuze, avuga ko amaze kumenyekana muri ako kazi aho ukeneye kubaka wese ashaka amabuye, akamutumaho akayahonda ibyo bikamufasha kubaho, n’ubwo atarabasha kujya muri gahunda ya Ejo heza, kubera ko nta kintu abasha gusagura muri ako kazi.

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo cy’abageze muzabukuru bagorwa no kubaho, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard, arasaba abo bageze muzabukuru kujya bizigamira mu kazi bahabwa ba Leta haba muri VUP ndetse no kubakora akazi kabo gatandukanye.

Yagize ati “Abo bakuze tubashishikariza kwizigamira, uko bagenda babona udufaranga tw’ibyo bakora akajya muri Ejo heza, iyo niyo nzira ya mbere, kuko mu buryo Leta yashyizeho bwo kwiteganyiriza muri Ejo heza, ugeze muzabukuru nawe asabwa gushyiraho urwe ruhare akiteganyiriza, nk’uwo ukora akagira ibihumbi 30FRW, agiye afataho make akayashyira muri Ejo heza abatangiye kwiteganyiriza”.

Uwo muyobozi yavuze ko kwizigamira bidasaba kuba wabonye amafaranga menshi ukagira ayo usagura, avuga ko umuntu yizigamira no mu dufaranga duke abona.

Ati “Uwizigamiye amafaranga ibihumbi bibiri buri kwezi, umwaka ushira afite umugabane wuzuye muri Ejo heza, uwo mukecuru ndamugira inama yo kugira udufaranga duke azigama muri ejo heza, si ngombwa ko yose ayarya, utwo yazigamye tuzamufasha kurya mu gihe azaba atagishoboye guhonda ayo mabuye”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umusaruro mbumbe w’Igihugu wageze kuri Miliyari 4,486 mu gihembwe cya mbere cy’umwaka

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN) yatangaje ko umusaruro mbumbe w’Igihugu wageze kuri miliyari 4,486 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024, avuye kuri miliyari 3,904 wariho muri 2023. Kuzamuka kw’umubare w’amafaranga byanatumye umusaruro mbumbe w’Igihugu muri rusange uzamuka ku kigero cya 9,7% muri icyo gihembwe, ahanini bikaba byaragizwemo uruhare n’umusaruro w’ibikomoka kuri serivisi, inganda ndetse n’ubuhinzi. Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko uruhare rwa serivisi rwari 46% […]

todayJune 20, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%