Inkuru Nyamukuru

Basketball: Abakinnyi 15 bashya, umusaruro mbumbe wavuye mu mwiherero muri Amerika

todayJune 21, 2024

Background
share close

Mu cyumweru gishize ni bwo Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo basoje umwiherero w’iminsi ibiri waberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Dore umusaruro wavuyemo

Nyuma y’igitekerezo cyavuye muri Rwanda Day iheruka kubera Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisabwe cyane n’ababyeyi batandukanye ko habaho uburyo bwashyirwaho bwo kuzaza kureba ko haboneka impano mu bana b’abanyarwanda batuye muri kariya gace cyane mu mukino wa Basketball, Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) bafashe iya mbere berekezayo aho kugeza ubu bavuga ko babona bizatanga umusaruro.

Kuva tariki ya 8 kujyeza ku ya 9 Kamena, muri leta ya Texas habereye umwiherero wahuje abakinnyi bafite aho bahuriye n’u Rwanda mu rwego rwo gushakisha impano muri uyu mukino zaba ziherereye muri aka gace.

Ku ikubitiro uyu mwiherero wahuje abana basaga 50 bavuye mu bice bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Canada aho bahuriye mu nzu y’imikino iri i Moresby aho aba bana bahahuriye n’umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda umunya Senegal Cheikh Sarr, Umuyobozi wa tekenike muri FERWABA Moise Mutokambali ndetse n’Umuyobozi wungirije muri iri shyirahamwe, Nyirishema Richard ndetse n’abandi batoza batandukanye basanzwe batoza uyu mukino muri ibyo bice byavuyemo abo bana aho 15 muri bo bari ku rwego rwiza.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, Umuyobozi wungirije muri FERWABA Nyirishema Richard avuga ko imwe mu ntego nyamukuru bari bafite ari ukureba abana bafite impano bityo bakaba bazifashishwa mu ikipe z’Igihugu.

Ati “Igikorwa cyagenze neza, twagiye dufite intego ko tugomba gushaka abana bari hagati y’imyaka 13, 17 na 18 ndetse n’abajya mu ikipe nkuru. Twagize umubare mwiza ugereranyije n’igihe twari dufite kuko twari dufite iminsi ibiri gusa ariko twagize abana basaga 50 biganjemo abahungu”.

Akomeza avuga ko kandi indi ntego bari bafite ari ugushishikariza ababyeyi b’abana kubashakira ibyangombwa hakiri kare kuko mu Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Basketball ku isi, iyo umukinnyi bigaragaye ko atafashe ibyangombwa by’igihugu cye akiri muto, ntibiba bikemewe ko ari umwenegihugu.

Nyirishema avuga ko ku ikubitiro hari hiyandikishije abana 70 ariko bijyanye n’igihe igikorwa cyakorewemo bisa nk’aho byakomye mu nkokora bamwe mu bana kuko hari abari baramaze kujya mu biruhuko ndetse abandi baritabiriye andi mahugurwa.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hashyizweho uburyo bwo gukirikirana abana yaba abatoranyijwe ndetse n’abandi bazajyenda baboneka aho bamaze gufata myirondoro yabo bakazajya bakurikiranwa yaba mu buryo bwo kureba imikorere yabo aho basanzwe bakinira (Statistics) ndetse kuba bazajya bahabwa abatoza babakurkirana ku buryo mu gihe gito bazagaragara mu ikipe y’Igihugu.

Usibye aba bana batoranyijwe mu gihe cy’iminsi ibiri, hari n’abandi bo bitewe n’urwego bagaragaje baje mbere mu Rwanda ndetse bakaba barahise bajyana n’ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu mikino y’akarere ka gatanu yabereye mu gihugu cya Uganda harimo n’umukinnyi Kayijuka Dylan wanatsinze amanota menshi muri iri rushanwa.

Ubwo uyu mwiherero wasozwaga witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana ndetse wanafashije FERWABA na Minisiteri ya Siporo binyuze muri Ambasade y’u Rwanda mu guhuza amakuru no gukomeza gushakira ibyangombwa aba bana b’Abanyarwanda baba muri iki gihugu ndetse na Canada.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Bishimiye ikiraro cyo mu kirere bubakiwe

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Nyagatare n’ab’Umurenge wa Rukomo barishimira ko bubakiwe ikiraro cyo mu kirere kizabafasha guhahirana no kujya mu mirima yabo bitabagoye. Iki kiraro cyubatse hejuru y’umugezi w’Umuvumba mu mirima y’umuceri hagati y’utugari twa Bushoga mu Murenge wa Nyagatare n’aka Rurenge mu Murenge wa Rukomo. Ni ikiraro cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 112 kikaba cyarubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyagatare na Bridge to Prosperity. Abacyubatse bavuga ko […]

todayJune 21, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%