Inkuru Nyamukuru

Rulindo: Ba Gitifu bane birukanywe ku mirimo bazira kutuzuza inshingano

todayJune 21, 2024

Background
share close

Abanyamabanga Nshingwabikorwa bane barimo ab’Imirenge n’ab’Utugari batungwa agatoki kutuzuza inshingano no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko ibiri mu nyungu zabo bwite, birukanywe ku mirimo.

Abo barimo ab’Imirenge ibiri harimo Ndagijimana Frodouard wayoboraga umurenge wa Mbogo na Nzeyimana Jean Vedaste wayoboraga Umurenge wa Cyinzuzi.

Abandi babiri bayoboraga Utugari, barimo Nsengiyumva Samuel wayoboraga Akagari ka Muvumo mu Murenge wa Shyorongi, na Biringiramahoro Efasto wayoboraga Akagari ka Taba mu Murenge wa Rusiga.

Amakuru ku iyirukanwa ry’aba banyamabanganshingwabikorwa, yemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Judith Mukanyirigira agira ati: “Birukanywe bazizwa ko batakoraga akazi kabo neza, no kwifashisha ububasha bafite bakabukoresha mu nyungu zabo bwite. Hari n’andi makosa yagiye agaragara, ndetse bamwe muri bo bagiye bayahuriyeho cyane cyane nko gukora akazi kabo nabi, bikaba byatezaga ingaruka ku nyungu rusange mu buryo butakwihanganirwa”.

Inshingano abo bayobozi bakoraga, zahawe abandi bakozi mu buryo bw’agateganyo mu gihe hagitegerejwe abandi bashya nk’uko Mukanyirigira yakomeje abivuga.

Ati: “Byabaye ngombwa ko tuba dushatse abandi bakozi bafite ubumenyi buri ku rwego rw’inshingano abirukanywe bari barahawe, ni bo bagiye kuba bakora mu buryo bw’agateganyo mu gihe tugitegereje abakozi bashya bazabasimbura”.

Yakomeje agira ati, “Turasaba abakozi bose muri rusange kujya bakora akazi kabo uko bikwiye, inshingano zabo bashinzwe bakazikora neza kandi bubahiriza amategeko tugenderaho mu buryo bukwiye. Ku baturage bo, nababwira ko batagomba kugira impungege kuko gutanga serivisi ntabwo byahagaze, akazi karakomeje nk’uko bisanzwe, serivisi zose bakenera barazihabwa nta nkomyi”.

Bivugwa ko mbere y’icyemezo cyo kwirukana aba banyamabanga Nshingwabikorwa, bari bamaze amezi atatu barahawe amabaruwa abahagarika mu buryo bw’agateganyo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uko miliyoni y’Abanyarwanda bari impunzi mu gihugu cyabo

Ku ya 8 Mata 1993, Intumwa idasanzwe ya LONI Bacre Waly Ndiaye yageze mu Rwanda kugira ngo akore iperereza ku bihe byari bikomeje kuba bibi mu by’umutekano, politiki, n’imibereho y’abaturage. Icyo gihe yasuye inkambi nyinshi z’abari barakuwe mu byabo (IDPs) mu bice bitandukanye by’igihugu. Muri raporo yakoze nyuma y’urugendo rwe, Ndiaye yanditse ko inkambi ziri imbere mu gihugu, zituyemo Abanyarwanda bari hagati y’ibihumbi 900 na miliyoni. Icyo gihe hari hashize […]

todayJune 21, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%