Inkuru Nyamukuru

Umuryango FPR Inkotanyi wasobanuye impamvu Uturere twahujwe mu bikorwa byo kwamamaza

todayJune 21, 2024

Background
share close

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cy’aho imyiteguro igeze yo kwamamaza abakandida bawo n’impamvu hahujwe Uturere tumwe na tumwe. Yasobanuye ko ari mu rwego rwo kugira ngo umukandida wabo azabone n’umwanya wo gukora indi mirimo ifitiye Igihugu akamaro.

Iki kiganiro cyitabiriwe na Komiseri ushinzwe ubukangurambaga rusange, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Komiseri ushinzwe ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, Hon. Tito Rutaremara, Komiseri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Sandrine Maziyateke na Nathalie Munyampenda, umwe mu bagize Komisiyo ireba ibijyanye n’imyitwarire y’abanyamuryango.

Gasamagera Wellars yavuze ko amatora y’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika, kuba azabera icyarimwe ari ikintu kigaragaza inzira ya Demokarasi kandi ikaba ari ihame umuryango FPR Inkotanyi ugenderaho.

Ati “Mu rwego rwo kwiyamamaza guhera tariki 22 Kamena 2024 nk’umuryango RPF Inkotanyi twishimiye gusangira icyerekezo n’imigambi RPF Inkotanyi ifitiye Abanyarwanda. Umukandida wacu ku mwanya wa Perezida azajya hirya no hino mu Gihugu agaragarize abaturage imbonankubone ibyo abateganyiriza”.

Gasamagera Wellars yasobanuye ko ibikorwa byo kwiyamamaza muri iki gihe aho bitandukaniye n’ibyakorwaga mu gihe cyashize, ari uko umukandida yajyaga muri buri Karere, ubu hakaba harahujwe Uturere tumwe na tumwe ku mpamvu zumvikana.

Ati “Dufite igihe cyo kwamamaza kingana n’iminsi 21 ariko muri iyo minsi dufitemo n’ibindi bikorwa by’Igihugu bigomba gukorwa. Nanone nk’umuryango wa FPR Inkotanyi twemera ihame ry’uko kwamamaza bidahagarika ubuzima bw’Igihugu. Ibikorwa byose bigomba gukomeza gukora, bityo rero ni yo mpamvu twahuje Uturere tumwe kugira ngo umukandida wacu azabikore byose nta kibangamiye ikindi”.

Gasamagera avuga ko ikindi kintu cy’ingenzi ari uko kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi bizakorwa ku bufatanye bw’imitwe ya Politiki yifuje gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi.

Ati “ Nshimiye iyi mitwe ya Politiki yafashe icyemezo cyo gushyigikira umukandida wacu no kumugirira icyizere cyo kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kugira ngo akomeze ageze iterambere ku baturage”.

Gasamagera yibukije itangazamakuru ko ari ngombwa muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza kuko bazaba bashyigikiye Demokarasi.

Ati “Twiteguye gukorana namwe ndetse n’imbuga nkoranyambaga zacu zizajya zibagezaho amakuru y’umwimerere muzajya muyakurikira imbonankubone ndetse tuzajya dufatanya namwe mu gusakaza amakuru yacu ku miyoboro y’ibitangazamakuru byanyu”.

Kuba kwamamaza bitazahagarika ibindi bikorwa, abanyamakuru babajije niba bitazatuma kuri site biyamamarizaho hatazabura abanyamuryango bitabirira iki gikorwa.

Gasamagera yasubije ko umunyamuryango wa RPF Inkotanyi azasaba uruhushya umukoresha we mbere yo kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, naho ku ruhare rw’abacuruzi bo ngo hagomba kwitabira ubishaka kuko atari agahato.

Ati “Nta mpungenge dufite yo kuzabura abitabira kuko ibikorwa byo kwiyamamaza bizakorwa uko byagenwe umunsi ku wundi, ndetse mbatumiye kuri site ya Busogo muri Musanze. Ikindi nababwira ni uko abari mu mitwe ya Politiki dufatanyije tuzajya tujyana kuri site zacu bagire n’ubutumwa batanga mu kwamamaza umukandida wacu umwe duhuriyeho ariko nibigera mu gihe cyo kwamamaza abakandida depite babo bazajya bamamaza abari mu ishyaka ryabo”.

Ku kibazo cyo gutumira indorerezi, Gasamagera yasubije ko ari ikibazo kireba Komisiyo y’Amatora, ko bo nk’umuryango ntacyo babitangazaho kuko na bo bazajya bagenzurwa na Komisiyo y’amatora (NEC).

Gasamagera yasobanuye ko ku munsi u Rwanda rwizihizaho ubwigenge uba tariki ya 1 Nyakanga ndetse na tariki 4 Nyakanga ku minsi wo kwibohora, ibikorwa byo kwamamaza bizaba bihagaze mu rwego rwo kwizihiza ibi birori.

Ku bikorwa FPR yemereye Abanyarwanda muri manda ishize ntibishyirwe mu bikorwa, Gasamagera yasobanuye ko na byo bizakorwa nibaramuka begukanye intsinzi.

Komiseri ushinzwe Ubutabera n’Amategeko mu muryango FPR Inkotanyi, Tito Rutaremara, avuga ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwiyubaka rumaze kugera kuri byinshi kandi ko kuri we bihagije ariko bagifite intego yo kugeza Igihugu muri 2050.

Ku kibazo kijyanye no kongera Abadepite, Komiseri Tito yavuze ko kongera umubare w’Abadepite atari byo bikwiye mu gihe Igihugu gifite ibindi bibazo gihanganye na byo.

Rutaremara yasobanuye ko kongera abadepite bishingira ku bunini bw’Igihugu, umubare w’abagituye ndetse n’ubukungu bwacyo, agaragaza ko urebye aho u Rwanda ruhagaze, abadepite 80 rufite bahagije.

Ati “Bituruka ku bunini bw’Igihugu, ku mubare w’abantu ariko nabwo bigaturuka ku bukungu Igihugu cyaba gifite. Niba ubukungu ari butoya, nturi bushyiremo abadepite 500 kuko ugomba kubahemba, ukabaha ibyangombwa. Ibyo bitatu rero uko bimeze, ubu ngubu abadepite 80 barahagije kuko ubunini bw’u Rwanda ntibwiyongereye.”

Rutaremara yakomeje ati “Nubwo umubare w’abantu wiyongereye, ariko ikoranabuhanga ryaraje rifasha umudepite kugera ku bantu mu mwanya mutoya. Ubukungu burazamuka ariko buracyafite ibindi bwahabwa. Umubare ni uriya. Abadepite 80 kuvugira Igihugu cyose n’ikoranabuhanga twabonye, birahagije, ntabwo byaba ngombwa kongera abandi.”

Yagaragaje ko mu gihe kiri imbere, ubwo ubukungu bw’Igihugu bwazakomeza kuzamuka, hari igihe byazaba ngombwa ko umubare w’abadepite wazongerwa. Ati “Wenda mu gihe kiri imbere, ubukungu bwazamutse, byazarebwa.”

Ikindi kibazo cyabajijwe ni icy’uko abakandida batari mu Ishyaka rya FPR Inkotanyi batazabangamirwa, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi asubiza ko abakandida baziyamamaza mu bwisanzure ndetse no mu mutekano.

Ku bijyanye n’ibihangano byahimbwe n’abahanzi bavuga ibigwi bya FPR Inkotanyi, Gasamagera avuga ko abenshi babisabye ariko hari n’abahimba indirimbo bakazishyira ku miyoboro yabo bacishaho ibihangano byabo.

Ati “Abahimba ibyiza n’ibyagezweho ntabwo twababuza kandi ni abanyamuryango bacu badushyigikiye”.

Gasamagera yavuze ko ahazakorerwa ibikorwa by’iyamamaza cyane ku mashuri ntaho bizabangamira ibindi bikorwa.

Ati “Twarabyitwararitse ntaho ibikorwa byo kwamamaza umukandida wacu bizabangamira amashuri ndetse tunahindura iminsi abana batazaba bizeho”.

Ku kibazo kijyanye na sites (ahantu) ziziyamamarizwaho n’umukandida wa FPR Inkotanyi, Gasamagera avuga ko itegeko rya Komisiyo y’Amatora ritabemerera kubivuga mbere y’igihe nyacyo cyo gutangira kwiyamamaza, ariko ahazajya hakorerwa ibikorwa byo kwamamaza bazahamenyeshwa nk’abafatanyabikorwa mu kwamamaza.

Kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika biratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024 kuri site ya Busogo i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Muri ibi bikorwa byo kumwamamaza, FPR Inkotanyi ifatanyije n’indi mitwe ya Politiki umunani, ikazajya ihabwa umwanya na yo igatanga ubutumwa haba ku bayoboke bayo no ku Banyarwanda muri rusange.

Hateguwe ahantu (sites) 19 hirya no hino mu Gihugu hazabera ibyo bikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi. Ibikorwa byo kwamamaza biratangira tariki 22 Kamena 2024 kugeza tariki ya 13 Nyakanga 2024.

Amatora azaba tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda bari hanze y’u Rwanda, hamwe na tariki ya 15 n’iya 16 Nyakanga ku Banyarwanda bari mu Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rulindo: Ba Gitifu bane birukanywe ku mirimo bazira kutuzuza inshingano

Abanyamabanga Nshingwabikorwa bane barimo ab’Imirenge n’ab’Utugari batungwa agatoki kutuzuza inshingano no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko ibiri mu nyungu zabo bwite, birukanywe ku mirimo. Abo barimo ab’Imirenge ibiri harimo Ndagijimana Frodouard wayoboraga umurenge wa Mbogo na Nzeyimana Jean Vedaste wayoboraga Umurenge wa Cyinzuzi. Abandi babiri bayoboraga Utugari, barimo Nsengiyumva Samuel wayoboraga Akagari ka Muvumo mu Murenge wa Shyorongi, na Biringiramahoro Efasto wayoboraga Akagari ka Taba mu Murenge wa Rusiga. Amakuru ku […]

todayJune 21, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%