Inkuru Nyamukuru

Richmond Lamptey washeshe amasezerano na Asante Kotoko yasinyiye APR FC

todayJune 26, 2024

Background
share close

Umunya-Ghana Richmond Lamptey w’imyaka 27 ukina hagati yasinyiye ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gusesa ayo yari afitanye n’ikipe ya Asante Kotoko y’iwabo muri Ghana.

Ibyo gusinya kwe byemejwe n’umunyamakuru ukomoka muri iki gihugu n’ubundi Micky Jnr usanzwe amenyerewe ku makuru y’isoko rya ruhago muri Afurika ndetse na ruhago yo kuri uyu mugabane muri rusange, aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yavuze ko uyu mukinnyi ukina hagati asatira cyangwa agafasha kugarira (nomero umunani) yasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira ndetse ko hari n’undi mukinnyi ukomoka muri Ghana izasinyisha muri iki cyumweru.

Richmond Lamptey yasinyiye APR FC nyuma yo gusesa amasezerano yari asigaje amezi abiri ngo arangire na Asante Kotoko, aho yari abaye umukinnyi wa 20 iyi kipe itandukanye nayo nyuma yo kumara imyaka ibiri idatwara shampiyona iheruka 2022, mu rwego rwo kongera kubaka ikipe nziza izahatana umwaka utaha w’imikino.

Richmond Lamptey wari mu ikipe y’igihugu ya Ghana yakinnye igikombe cya Afurika 2023 cyakinnwe mu ntangiriro za 2024 muri Côte d’Ivoire, yageze muri Asante Kotoko mu mwaka wa 2021 ahita anafasha iyi kipe gutwara shampiyona ya 2021-2022 ari nayo iheruka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kumenya Igishinwa byamufashije gutabara Umushinwa yasanze yarembeye ku nzira

Muhawenimana Jeannet, wiga muri Wisdom School mu Karere ka Musanze, yagaragaje inyungu ziri mu kwiga ururimi rw’igishinwa nyuma yo gutabara Umushinwa yasanze yarembeye mu nzira. Muhawenimana Jeannet, kumenya Igishinwa yatumye atabara Umushinwa wari warembeye ku nzira Uwo mukobwa w’imyaka 15, uvuga ko yahiriwe no kumenya kuvuga neza ururimi rw’igishinwa, bitewe no kuba ishuri yigamo rya Wisdom yarasanze ryigisha urwo rurimi, aharanira kurumenya kugeza ubwo arubyaza umusaruro. Mu kiganiro yagiranye na […]

todayJune 26, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%