Inkuru Nyamukuru

RDC: MONUSCO yafunze ibiro byayo i Bukavu

todayJune 26, 2024

Background
share close

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO zafunze ibiro byazo i Bukavu nk’uko byatangajwe na radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’abibumbye (ONU).

Uyu muhango wo gufunga imiryango ya MONUSCO i Bukavu, wabaye kuwa Kabiri ku kibuga cy’indege cya Kavumu. Izi ngabo zifite gahunda yo kuva muri iki gihugu mu byiciro nk’uko byavuzwe n’ukuriye MONUSCO Bintou Keita, ko batagikorera mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Izi ngabo ziri mu butumwa bwa ONU muri RDC, uretse kuba buhenze (Ingengo y’imari yabwo mu 2022 yageraga kuri miliyari 1.1 y’Amadolari) bunamaze igihe kirekire kigera ku myaka 20.

Ibi biri muri bimwe Leta ya RDC iheraho ishinja izi ngabo kutagaragaza umusaruro nubwo zo zivuga ko ntacyo zitakoze gishoboka ngo zigarure amahoro mu burasirazuba bwa RDC.

RDC yakoze byinshi bitandukanye bigaragaza ko itagikeneye izi ngabo muri iki gihugu. Muri werurwe 2024 habaye imyigaragambyo yibasira ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu mujyi wa Kinshasa. Urubyiruko rwabyukiye imbere ya Ambasade ya Amerika n’u Bufaransa, rutwika amapine ruvuga ko rurambiwe kwicwa, ibi bihugu ntibigire icyo bikora.

MONUSCO yafashe iki cyemezo cyo kuva muri RDC mu mwaka 2023 nyuma yuko RDC ishize igitutu kuri izi ngabo.

Nubwo izi ngabo ziri kuva mu bice bitandukanye bya RDC, haracyagaragara imitwe itandukanye yitwaje intwaro.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Richmond Lamptey washeshe amasezerano na Asante Kotoko yasinyiye APR FC

Umunya-Ghana Richmond Lamptey w’imyaka 27 ukina hagati yasinyiye ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gusesa ayo yari afitanye n’ikipe ya Asante Kotoko y’iwabo muri Ghana. Ibyo gusinya kwe byemejwe n’umunyamakuru ukomoka muri iki gihugu n’ubundi Micky Jnr usanzwe amenyerewe ku makuru y’isoko rya ruhago muri Afurika ndetse na ruhago yo kuri uyu mugabane muri rusange, aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yavuze ko uyu mukinnyi […]

todayJune 26, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%