Inkuru Nyamukuru

Kenya: Abantu batanu baguye mu myigaragambyo

todayJune 26, 2024

Background
share close

Abantu batanu muri Kenya ni bo bimaze kumenyekana ko bapfuye barashwe n’abapolisi ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’imisoro mu gihugu.

Ibi byabaye ubwo abo bigaragambyaga bageragezaga kwinjira ku ngufu mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko aho Abadepite barimo batora kwemeza umushinga w’ingengo y’imari ya leta.

Mu bikubiye muri uwo mushinga harimo kongera imisoro mu rwego rwo gufasha igihugu kwikura mu madeni kirimo.

Nyuma yo kurengerwa n’umubare w’abigaragambya hanze y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, polisi yahisemo kurasa amasasu ku bigaragambya.

Abanyakenya babarirwa mu bihumbi bari mu myigaragambyo nibo bateye ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko baganza abapolisi, batwika igice kimwe cyayo.

Ikinyamakuru Daily National cyo muri Kenya kiravuga ko iyi myigaragambyo irimo kuba mu ntara 30 kuri 47 zigize Kenya.

Abantu basaga 50 bakomerekeye muri iyi myigaragambyo muri Nairobi, ubwo polisi yabarwanyaga ngo ntibinjire mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya.

Nubwo habaye iyi myigaragambyo ntibyabujije abagize Inteko Ishingamategeko ya Kenya gutora bidasubirwaho umushinga wo kuvugurura itegeko rigenga imari watumye abaturage biganjemo urubyiruko batangiza imyigaragambyo ikomeye Kuva tariki ya 18 Kamena 2024.

Ingingo y’uyu mushinga yateje umwiryane ni iyo kongera igipimo cy’umusoro, hagamijwe ahahini gushakisha miliyari 2,7 z’amadolari ya Amerika yiyongera ku mafaranga igihugu cyinjiza mu mwaka w’ingengo y’imari.

Guverinoma ya Kenya igaragaza ko mu gihe mu misoro yinjira ku mwaka hakwiyongeraho aya mafaranga, byafasha iki gihugu kugabanya umutwaro w’imyenda y’amahanga gifite, ingana na 68% by’umusaruro mbumbe wacyo.

Nyuma yo gutwika Inteko Ishingama Amategeko, Perezida wa Kenya, William Ruto, yahumurije abaturage ba Kenya avuga ko ababikoze bazabiryozwa.

Mu itangazo yageneye abanyamakuru Perezida Ruto yavuze ko bibabaje kuba abantu badafite uburere n’umuco biraye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko bakangiza byinshi ndetse abantu bamwe bakahasiga ubuzima.

Ati “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo hatazagira ikintu gisa nk’iki kizongera kubaho ukundi.”

Perezida Ruto yavuze ko batazihanganira uwo ari we wese wakongera gukora ibikorwa bisenya igihugu.

Ati “Birababaje kuba abantu bari kwiyerekana nk’abari mu myigaragambyo y’amahoro, barivanze n’itsinda ry’abantu babi b’abagizi ba nabi, b’abagambanyi b’igihugu bigatuma bakora ibikorwa by’urugomo”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RDC: MONUSCO yafunze ibiro byayo i Bukavu

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO zafunze ibiro byazo i Bukavu nk’uko byatangajwe na radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’abibumbye (ONU). Uyu muhango wo gufunga imiryango ya MONUSCO i Bukavu, wabaye kuwa Kabiri ku kibuga cy’indege cya Kavumu. Izi ngabo zifite gahunda yo kuva muri iki gihugu mu byiciro nk’uko byavuzwe n’ukuriye MONUSCO Bintou Keita, ko batagikorera mu ntara ya Kivu y’Epfo. Izi ngabo ziri […]

todayJune 26, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%