Inkuru Nyamukuru

Rayon Sports ndayisinyira imyaka ibiri – Abdourahman wakiniraga Amagaju FC

todayJune 28, 2024

Background
share close

Kuri uyu wa Gatanu, umukinnyi Rukundo Abdourahman wakiniraga ikipe ya Amagaju FC yemeje ko agiye kuba umukinnyi mushya wa Rayon Sports bamaze kumvikana byose hasigaye gusinya.

Ibi uyu musore w’imyaka 24 yabitangaje nyuma yo kugera ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali avuye iwabo i Burundi aho yavuze ko ubuyobozi bw’Amagaju FC bwamaze kumvikana na Rayon Sports ko ayisinyira imyaka ibiri.

Ati “Mvuye mu Burundi nje kuganira n’abayobozi ba Rayon Sports kuko bamaze kuvugana n’abayobozi b’Amagaju FC. Rayon Sports ndayisinyira igihe kingana n’imyaka ibiri.”

Rukundo Abdourahman yavuze ko yishimiye gukinira Rayon Sports anashimira abo bakoranye mu Amagaju FC.

Muri shampiyona ya 2023-2024 yatsindiye ikipe ya Amagaju FC ibitego 12 anatanga imipira 11 yavuyemo ibitego kuri bagenzi be.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rusizi: Bashimira Kagame wabahaye imihanda yo mu kirere, mu mazi no ku butaka

Nyirahabineza Valérie wamamaje umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rusizi avuga ko Kagame Paul ari we ubereye u Rwanda kuko yazanye politiki itavangura Abanyarwanda akabagezaho n’ibikorwa remezo. Agira “Twavuye kure. Mbere yo kuvugurura inzego z’imitegereke y’Igihugu, aha hitwaga i Cyangugu. Abayobozi bose bageraga aha baravugaga ngo ‘Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe banya-Cyangugu […] Twashimishijwe n’uko mwaje muzana politiki itavangura, natwe twitwa Abanyarwanda.” Yakomeje agira ati, "Uyu munsi twishimira ko ya mihanda […]

todayJune 28, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%