Inkuru Nyamukuru

Gicumbi: Bishimiye kwakira Umukandida Kagame, basaba imihanda ya kaburimbo n’amashanyarazi

todayJuly 9, 2024

Background
share close

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi no mu tundi Turere bihana imbibi bazindukiye mu gikorwa cyo kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame wiyamamariza muri aka Karere kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Nyakanga 2024.

Abaganiriye na Kigali Today bavuga ko muri manda y’imyaka irindwi Paul Kagame amaze ari Perezida yabagejeje kuri byinshi ariko bakifuza ko nyuma yo kumuhundagazaho amajwi akongera gutorerwa manda y’imyaka itanu yazabaha imihanda ya kaburimbo ndetse n’umuriro w’amashanyarazi aho utaragera.

Uwingabiye Theoneste ni umuturage wazindutse ajya kwakira umukandida Paul Kagame mu gikorwa cyo kwiyamamaza. Avuga ko kubera ibyiza yamugejejeho, we na bagenzi be bazindutse kare kare bagaturuka mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo, Akagari ka Busoro, Umudugudu wa Karambo, akajya mu Karere ka Gicumbi kumwakira.

Ati “Yaduhaye ubwisungane mu kwivuza, ntawe ukirembera mu rugo ndetse jyewe nagize impanuka nkomereka umutwe ubwo nari mu kazi, mbasha kwivuza kugera ku bitaro byitiriwe umwami Faisal, urumva rwose ko yaduhaye ibyiza byinshi”.

Nikuze Marie Savera na we yaturutse mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi. Avuga ko yaje gushimira Paul Kagame wamufashije mu burwayi bwe.

Ati “Napfakaye mfite imyaka 27 none ubu ngize imyaka 50. Ndamushimira kuba yarambaye hafi muri ubwo burwayi ndetse bakatwegereza amazi. Ubu nkoresha iminota itanu nkaba ngeze mu rugo, ndetse na Girinka yangezeho ubu narituye, ndakama, mbona ifumbire, bituma mbona n’umusaruro nkomora kuri iyo nka”.

Nikuze avuga ko tariki 15 Nyakanga azajya gutora kandi agatora ku gipfunsi akitura Umukandida Paul Kagame ibyo yabagejejeho.

Barinabo Edouard waturutse mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, we avuga ko yazindutse ajya mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida Paul Kagame kubera ibyiza yabagejejeho birimo kuba yarabahaye amaterasi y’indinganire, Girinka, abaha amashuri, amazi, amashanyarazi, ndetse abagabira amatungo, ubu bakaba barageze ku iterambere.

Barinabo na we yunze mu rya mugenzi we Uwingabiye ko yifuza ko umukandida Paul Kagame nibamutora akongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imaka itanu yabaha umuhanda wa kaburimbo uturutse ahitwa mu Maya ugakomeza ku Mulindi w’Intwari.

Nubwo hari ibyo basaba byakorwa muri manda y’imyaka itanu umukandida Paul Kagame natorerwa gukomeza kuyobora Abanyarwanda, banamushimira ibyo yabagajejeho mu gihe cy’imyaka irindwi amaze ari Umukuru w’Igihugu.

Imwe mu mishinga minini y’iterambere yakozwe mu Karere ka Gicumbi

Umwe mu mishinga y’iterambere iboneka mu Karere ka Gicumbi ni ubuhinzi bw’icyayi. Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, ashima Leta y’u Rwanda yeguriye abaturage uruganda rw’icyayi rwa Mulindi ku kigero cya 100%, aho yemeza ko byarushijeho guhindura imibereho yabo.

Ati “Iyo tuvuze ku cyayi, dushimira Perezida wa Repubulika weguriye abaturage uruganda rwa Mulindi imigabane ingana na 100%, mu minsi yashize byari ku kigero cya 50%, andi akajya mu bandi bari bafite uruganda mu nshingano, ariko aho uruganda rweguriwe abaturage byahinduye ubuzima bwabo, iyo tuvuze ku cyayi dushimira Perezida wa Repubulika.

Umuyobozi w’Akarere, avuga ko muri kuva muri 2018 kugeza 2023 hubatswe umuhanda wa Base-Gicumbi-Rukomo-Nyagatare ureshya na 50.1 km, wuzuye utwaye Miliyoni 73.5 z’amadorari ya Amerika.

Mu yindi mishanga yakozwe harimo gukwirakwiza amazi meza mu Karere ka Gicumbi ku baturage 384,640, mu Mirenge hafi ya yose nibura umuturage akaba avoma amazi muri metero zitarenze 500.

Muri uko kwegereza abaturage amazi meza, hubatswe hanasanwa imiyoboro y’amazi 89 ireshya na 954.3 Km, hubakwa ibigega bifite ubushobozi bwo kubika 10.585 m3, hubakwa n’amavomo rusange 1,064, mu ngengo y’imari ingana na 28,744,165,538 FRW.

Mu gukwirakwiza amashanyarazi mu Karere ku bufatanye na REG-EDCL, Umuyobozi w’Akarere avuga ko ingo zahawe amashanyarazi zikubye inshuro enye, ziva ku 16,888 muri 2017, mu Ukuboza 2023 zigera ku 70,914.

Ibyo byakozwe mu mishinga itandukanye, aho hari umushinga wagejeje amashanyarazi mu Kigo Nderabuzima cya Mukono no mu ngo zihegereye, mu Murenge wa Bwisige hakozwe undi mushinga wo gushyira amashanyarazi kuri Sitasiyo isunika amazi ya Rutare na Kageyo, undi mushinga ugeza amashanyarazi ku ngo zikikije umupaka wa Gatuna na transformateur ya Gasyati mu Murenge wa Rubaya.

Hari n’uruganda rwa Kavumu-Mwange, rufite ubushobozi bwa 334KW, rwuzuye muri 2022 rwongereye ingufu z’amashanyarazi, abaturage bahabwa akazi muri ubwo bwubatsi.

Mu rugendo rw’Imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, ugendeye ku bikorwa bikubiye mu nkingi zirimo iy’Ubukungu, Imibereho myiza n’Imiyoborere, ni byinshi abaturage bo mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru bemeza ko byahinduye imibereho yaho, ku buryo kuri bamwe iyo uganiriye, bakubwira ko iyo basubije amaso inyuma bagatekereza ukuntu u Rwanda rwari mu icuraburindi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, batatekerezaga ko iterambere riri ku muvuduko nk’uwo ruriho ubu mu Turere iwabo ryari gushoboka.

Mu ntara y’Amajyarugu hakozwe imishinga yo kubaka imihanda irimo n’iya kaburimbo, Ubukerarugendo, Ibikorwa remezo bihabarizwa nk’imihanda n’Imidugudu byazamukanye umuvuduko mwinshi.

Mu Karere ka Burera hakozwe gahunda yo guhanga no gutanga akazi ku baturage (Job Creation), hubakwa ibitaro bya Butaro na Kaminuza ya UGHE.

Ibyakozwe mu turere tugize iyi Ntara ni byinshi bikaba aribyo bizatuma aba baturage bongera guhundagazaho amajwi umukandida Paul Kagame kugira ngo akomeze abageze ku iterambere rirambye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Menya inkomoko y’izina ‘Inkotanyi’

Umuryango wa RPF Inkotanyi wasobanuye inkomoko y’izina “Inkotanyi” ndetse unavuga uburyo ryawubereye imbaraga zo kugera ku ntsinzi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu. Hon. Tito Rutaremara ni umwe mu bakada bakomeye b’umuryango RPF-Inkotanyi. Aha arasobanura inkomoko y’izina Inkotanyi, aho avuga ko ryaturutse ku gitekerezo bagize cyo gushaka izina rifite igisobanuro nyacyo mu gihe cy’urugamba rwo kubohoza igihugu ariko rikaba rijyanye n’intego bari bafite icyo gihe. Ati: “Icyo gihe twahamagaye abantu […]

todayJune 28, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%