Inkuru Nyamukuru

U Rwanda, Congo n’u Burundi byiyemeje kuganira ku mutekano

todayJuly 9, 2024

Background
share close

Abaminisitiri bo mu Rwanda bagiye guhura na bagenzi babo bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) n’abo mu Burundi, mu biganiro bizaba mu bihe bitandukanye ku mutekano n’ibibazo by’imibanire itameze neza hagati y’ibi bihugu, ibangamiye umutekano mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Ibi byemejwe kuwa Mbere 08 Nyakanga muri Zanzibar, Tanzania aho abaminisitiri bo muri EAC bahuriye mu mwiherero w’iminsi itatu wari ugamije kuganira ku mahoro y’akarere n’ibibazo by’umutekano.

Uwo mwiherero witabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere James Kabarebe, Minisitiri Wungirije wa RDC w’Ububanyi n’Amahanga Gracia Yamba Kazadi, Minisitiri w’u Ububanyi n’Amahanga mu Burundi Albert Shingiro, ndetse na bagenzi babo bo muri EAC.

Nubwo bitaramenyekana igihe n’aho ibyo biganiro bizabera, itangazo ryakurikiye umwiherero wa Zanzibar kuwa Mbere riravuga ko abaminisitiri ba RDC n’ab’u Rwanda basezeranye ko bagomba guhura bidatinze bakaganira kuri gahunda ya Luanda, Angola igamije gusubiza ibintu mu buryo hagati y’u Rwanda na RDC.

Umwiherero w’iminsi itatu wabereye muri Zanzibar wananzuye ko abaminisitiri b’u Rwanda n’ab’u Burundi bazahura mu Kwakira 31, 2024 bakaganira ku bibazo bimaze iminsi bibangamiye umubano w’ibihugu byombi.

Kuva mu 2022, umubano w’u Rwanda na RDC wazambijwe n’imirwano ishyamiranyije ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23, aho guverinoma ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga M23, nubwo u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari ibinyoma.

U Rwanda kandi rushinja igisirikare cya Congo gufatanya n’umutwe wa FDLR, wafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye, ukagira n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba unabangamiye umutekano w’u Rwanda.

Ni mu gihe u Burundi nabwo bushinja u Rwanda kugira uruhare mu gitero cy’iterabwoba cyo mu Kuboza 2023 cyaje kwigambwa n’umutwe wa RED Tabara w’inyeshyamba z’Abarundi ziri mu Burasirazuba bwa RD Congo.

U Burundi bwahise bufata umwanzuro wo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda, nubwo guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ntaho ihuriye n’uwo mutwe.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waje kongera kuba mubi cyane nyuma y’uko Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yumvikanye avuga ko ashyigikiye umugambi wa Felix Tshisekedi wa Congo wo gutera u Rwanda agakuraho ubuyobozi buriho.

Kuva ubwo u Burundi bwatangiye kohereza abasirikare babwo gufasha ingabo za Congo n’indi mitwe izishyigikiye, irimo FDLR, ibyo bikaba byaratumye imibanire y’ibihugu irushaho kuzamba.

Minisitiri w’u Burundi w’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko ibiganiro bya Zanzibar ari umuyoboro mwiza wa dipolomasi ukaba n’igikoresho cyiza cyo gukemura umwuka mubi uri hagati y’ibihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hateganyijwe kugwa imvura n’ubwo ari mu mpeshyi

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe Meteo Rwanda cyatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024 hateganyijwe imvura mu turere tw’iNtara y’Iburengerazuba ndetse n’Amajyaruguru no mutundi turere dutandukanye tw’igihugu. Mu butumwa Meteo Rwanda yanyujije ku rukuta rwayo rwa X yavuze ko imvura iteganyijwe mu turere tugize intara y’Uburengerazuba, akarere ka Musanze, Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Kayonza, Nyamagabe ,Nyaruguru na Huye ahandi hose hasigaye nta mvura ihateganyijwe. Meteo yatangaje iri tegenyagihe nyuma […]

todayJuly 9, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%