Inkuru Nyamukuru

Mu turemangingo tw’Abanyagicumbi wasangamo FPR, ubihinyuza azajye gupimisha ADN (Ubuhamya)

todayJuly 10, 2024

Background
share close

Shirimpumu Jean Claude, umuhinzi mworozi wo mu Murenge wa Shangasha Akarere ka Gicumbi yashimiye Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, ku gihango uwo muryango wagiranye n’Abanyagicumbi mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Ati “Nyakubahwa Chairman, Abanyagicumbi dutewe ishema ryo kuba turi igicumbi cy’amateka yo kubohora u Rwanda, ndetse ntabwo nshidikanya ko urebye mu turemangingo tw’abanyagicumbi wasangamo FPR, ubihinyuza azajye gupimisha ADN”.

Uwo mugabo yabyemeje agendeye ngo ku rugamba rwo kubohora u Rwanda abaturage banyuranyemo n’Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi, dore ko mu Karere ka Gicumbi ahitwa ku Mulindi w’intwari hari ibimenyetso bitandukanye ndangamateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, ba mukerarugendo baza gusura.

Shirimpumu avuga ko iyo mibanire mu rugamba ngo Ingabo za APR zabarinze ziranabahumuriza, bituma bagirana igihango gikomeye na FPR-Inkotanyi, nk’uko abivuga.

Ati “Byinshi bikubiye mu bikorwa Abanyagicumbi tuzirikanaho FPR-Inkotanyi, harimo urugamba rwo kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda twagendanyemo, kandi tugashimira Inkotanyi ko zaturindiye umutekano”.

Arongera ati “Igihe urugamba rwari ruhinanye, Nyakubahwa Chairman mwaraturinze, mwarebaga abafite intege nke, abakuze mukabashyira ahantu mukabahumuriza ndetse n’ababaga bashwiragiye hirya no hino, iyo mwabonaha aho umutekano uje mwarabazanaga kandi ibikorwa bigakomeza, ibyo bituma tugirana igihango na FPR-Inkotanyi”.

Shirimpumu avuga ko nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu, Paul Kagame yakomeje kuzirikana Abanyagicumbi, abafasha mu bikorwa binyuranye bibafasha mu buhinzi n’ubworozi kugeza ubwo uruganda rw’icyayi rwo ku Mulindi rwegurirwa abaturage 100%.

Yavuze no kuri gahunda ya Girinka, aho imaze kugera hafi kuri buri muturage, kugeza ubwo Akarere ka Gicumbi kageze ku mwanya wa mbere mu mukamo ku rwego rw’Igihugu.

Ati “Turashima uburyo FPR-Inkotanyi yoroje Abanyagicumbi inka z’umukamo, maze natwe tuyihesha ishema, aho kugeza ubu Gicumbi iza ku isonga mu mukamo mu Gihugu hose”.

Yavuze ko uwo mukamo uturuka ku kororera mu biraro, ibyo bikabaha n’ifumbire ituma ubuhinzi butera imbere, muri ako Karere hakaba huzuye uruganda rugiye kongerera umukamo agaciro, bikazongerera abaturage iterambere.

Shirimpumu yagarutse no ku bikorwa remezo bitandukanye, aho bavuye mu bwigunge bubakirwa imihanda, yoroshya imigenderanire hagati y’Intara n’uturere dutandukanye.

Ati “Ubukene ni bubi ariko ubwigunge bukarusha, twabaye mu bwigunge ku buryo kuva hano i Gicumbi ujya Nyagatare byasabaga umunsi wose. Kunyura Kigali-Rwamagana-Kayonza, ukabona amasaha arindwi arageze, kuva hano ujya i Musanze byadutwaraga amasaha ane”.

Ati “Aho muduhereye umuhanda Base-Nyagatare, ubu kuva Musanze ujya Nyagatare ni ukuraswayo, isaha imwe, isaha ebyiri uba ugezeho, byoroheje ubuhahirane ku buryo ibitoki by’Iburasirazuba kugera hano i Gicumbi, Rulindo na Burera biba bimeze nk’ibikiva mu rutoki, ibirayi bivuye i Musanze bigera Iburasirazuba bikiri bizima, turabibashimira Chairman”.

Uwo mugabo yashimye uburyo mu Ntara y’Amajyaruguru hubatswe amavuriro n’ibitaro byinshi, ibyo bifasha n’ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.

Avuga ko ibyumba by’amashuri byongerewe, aho abana bose biga bitabagoye, ndetse hubakwa na Kaminuza ya UTAB ifasha benshi muri ako karere.

Umuriro w’amashanyarazi ngo wabagezeho, nyuma y’uko insinga zitanga umuriro w’amashanyarazi ava ku rugomero rwa Ntaruka bazireberaga hejuru y’inzu zabo, ariko ubu ngo umuriro ukaba warabagezeho. Kwegerezwa amazi nabyo byarabafashije, aho hari n’ubwo ngo abana basibaga ishuri bagiye gushaka amazi, ibyo bakabona ari igikorwa remezo cyaje gikenewe.

Yashimye n’uko ubworozi bwatejwe imbere, aho babona intanga z’amatungo hifashishijwe ikoranabuhanga, ati “Ubu umworozi aho yaba ari hose mu Gihugu iyo yohereje ubutumwa bugufi, intanga z’ingurube zimugeraho ako kanya”.

Shirimpumu yanashimye ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote (Drones) mu iterambere ry’ubuvuzi, aho amaraso agera ku murwayi bidatinze, ibyo bikaramira ubuzima bwa benshi.

Ati “Nyakubahwa Chairman Paul Kagame, igihe mwemereraga umuryango wacu wa FPR-Inkotanyi ko mugiye kutubera umukandida, Abanyagicumbi twebwe ku mutima twahise tuvivura, twiteguye kubyina intsinzi, Abanyagicumbi turakunyotewe, turagukunda”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hatangajwe ibiciro bishya by’amata

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 09 Nyakanga 2024, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo azajya ahabwa 400Frw kuri litiro imwe, mu gihe igiciro cya litiro imwe y’amata ku ikusanyirizo ari 432Frw. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yabitangaje nyuma y’isesengura ryakozwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, iy’Ubucuruzi n’Inganda n’izindi nzego. Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwa X, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje abarozi, abayobora amakusanyirizo y’amata, abacuruza amata, […]

todayJuly 10, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%