Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yifatanyije na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, abaturage b’iki Gihugu baba mu Rwanda n’abandi banyacyubahiro mu kwizihiza umunsi mukuru wahariwe u Bufaransa.
Ni iburori byabaye mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 11 Nyakanga 2024.
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yashimiye Minsitiri Nduhungirehe. Ati: “Nyakubahwa Minisitiri Nduhungirehe, mwakoze kandi byari iby’agaciro kuba mwaje kwifatanya natwe mu ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Igihugu cyacu”.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Minisitiri Nduhungirehe yashimye umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye, anizeza ko uzakomeza muri ubwo buryo.
Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wazahutse mu mwaka wa 2021 ubwo Perezida Emmanuel Macron yagiriraga uruzinduko mu Rwanda nyuma y’igihe kinini cyari gishize ibihugu byombi bidacana uwaka bitewe n’uruhare rw’iki Gihugu mu mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gihe, Perezida Emmanuel Macron yashimangiye ko Igihugu cye cyahinduye umuvuno ku bijyanye n’imibanire yacyo na Afurika ndetse ashimangira ko afite icyizere ko umubano w’iki Gihugu n’u Rwanda umaze kuzahurwa utazasubira inyuma.
Indorerezi z’amatora zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zatangiye gukurikirana ibikorwa by’amatora mu Rwanda, hagamijwe kugenzura niba azakorwa mu mucyo n’ubwisanzure nkuko bigenwa n’amategeko. Ni igikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Mujyi wa Kigali n’Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango, Veronica Mueni Nduva kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, wahaye ububasha Perezida w’urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kenya David K. Maraga bwo kuyobora itsinda ry’abantu 55 bazakurikirana ibikorwa by’amatora mu […]
Post comments (0)