Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko mu gihe abantu batora hari ibyo babujijwe kuri Site cyangwa se icyumba cy’itora, nk’uko bigenwa n’Itegeko Ngenga nº 001/2023.OL ryo ku wa 29/11/2023 rihindura Itegeko Ngenga n০001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora.
Komisiyo y’lgihugu y’Amatora yibukije Abanyarwanda ko bibujijwe kwiyamamaza cyangwa kwamamaza ku munsi w’amatora. Birabujjiwe kandi kwambara ibirango by’imitwe ya politiki cyangwa by’abakandida bigenga.
Iyi Komisiyo ikomeza ivuga ko Umukandida abujiwe kuba hafi y’ibiro by’itora keretse iyo aje gutora n’igihe cyo kubarura amajwi.
Umuturage umaze gutora adafite akandi kazi kuri site y’itora asabwa guhita ahava, akaza kugaruka mu gihe cyo kubarura amajwi mu gihe abyifuza.
Itangazo NEC yasohoye rigira riti: “Itora ni ibanga. Birabujijwe gufata amafoto mu bwihugiko cyangwa se agaragaza uwo watoye”.
Komisiyo y’lgihugu y’Amatora yagaragaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku wa 22 Kamena 2024, byasojwe ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 kandi ko byagenze neza muri rusange mu Gihugu hose.
Igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, cyatangiye kuri uyu wa 14 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2024, aho mu mahanga batora kuri iki Cyumweru, ku wa 15 Nyakanga 2024, hakaba amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda, amatora y’Abadepite 53 baturuka mu Mitwe ya Politiki n’abakandida biyamamaza ku giti cyabo mu Rwanda, imbere mu gihugu akazasozwa ku wa 16 Nyakanga 2024, ubwo hazaba amatora y’Abadepite 24 b’abagore batorwa n’Inzego zihariye hakurikijwe Inzego z’imitegekere y’lgihugu.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yagaragaje uburyo izatangaza iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika, hagendewe ku gihe abantu bazatorera.
Tariki 15 Nyakanga mu ijoro, hazabaho gutangaza iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika. Tariki 16 Nyakanga ku Gicamunsi, hazatangazwa iby’ibanze byavuye mu matora rusange y’Abadepite, naho ku mugoroba wo kuri uwo munsi tariki ya 16 hatangazwe by’agateganyo ibyavuye mu matora y’ibyiciro byihariye.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko bitarenze tariki ya 20 Nyakanga 2024, hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Ni mu gihe bitarenze tariki ya 27 Nyakanga 2024, NEC izatangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Gakenke kuri uyu wa kane tariki 11 Nyakanga 2024 yasuhuje umwana w’umuhungu w’imyaka 4 wari uteruwe na nyina Mukandayisenga Donatille bikora benshi ku mutima. Iyi foto yakunzwe n’abantu batandukanye ndetse abenshi bayishyira ku mbuga nkoranyambaga zabo no kuri status za Whatsap bagaragaza uburyo bayikunze. Ifoto yafashwe Umukandida ku mwanya wa Perezida Paul Kagame asuhuza uwo mwana umubyeyi […]
Post comments (0)