Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Babanje gutora mbere yo kwambuka umupaka

todayJuly 15, 2024

Background
share close

Abanyarwanda batuye mu Karere ka Rubavu mu mujyi wa Gisenyi mbere yo gukomeza gahunda zabo za buri munsi z’ibikorwa byambukiranya umupaka uhuza Goma na Gisenyi, babanje kuzindukira mu bikorwa byo gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.

Saa kumi n’ebyiri za mugitondo imipaka ihuza Goma na Gisenyi yari ifunguye, imodoka zitwaye imicanga n’ibicuruzwa zambuka. Abantu bakeya nibo barimo binjira mu Rwanda bavuga ko baje gutora, naho Abanyecongo batuye mu Rwanda bambuka bajya mu kazi.

Nubwo umupaka ufunguriwe buri wese Abanyarwanda bajya muri Congo ni bakeya, abavuganye na Kigali Today bavuga babanje kujya gutora bakabona kujya mu bikorwa byabo.

Kuri site ziberaho itora abantu si benshi kuko bamwe bazindutse bakabikora kare, kandi nabwo bari ku byumba bagomba gutoreraho.

Ku kigo cy’ishuri Umubano 1, ahatoreye abaturage batuye mu kagari ka Mbugangari, mu Murenge wa Gisenyi, ukuriye site y’ itora saa moya zuzuye yabanje kwibutsa abakorerabushake b’amatora inshingano zabo, ubundi arabarahiza.

Abafite ibikoresho birimo n’udusanduku tw’itora dushyirwamo amajwi basabwe kubifungura bakagaragariza abaturage ko ntakintu kirimo, maze babona kujya mu byumba by’itora.

Mu cyumba cy’ itora umuturage arabanza kwerekana indangamuntu agashakwa ku rutonde, agahabwa urupapuro rw’itora ruriho abakandida biyamamariza kuba Perezida, bakajya mu cyumba bihereramo bagatora, umuturage umaze gutora Perezida ahabwa urupapuro ruriho Abadepite narwo agatora akabona gushyirwaho akamenyetso ko yatoye agasohoka.

Kimwe mu bibazo biboneka ni abantu batari ku rutonde rw’itora kandi batiyimuye, gusa Komisiyo y’Amatora NEC yasohoye itangazo rivuga ko abatarabashije kwiyimura bemerewe gutorera kuri site z’itora zibegereye nyuma yo kugenzura ko banditse kuri lisiti y’itora, bagashyirwa ku mugereka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye abahanzi barimo Knowless aranabagabira

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, mu rwuri rwe ruri i Kibugabuga bakiriye abahanzi batandukanye batuye mu Karumuna, mu Karere ka Bugesera barimo na Knowless waherukaga kubimusaba nawe akamwemerera ko azabatumira akanabagabira. Perezida Kagame na Madamu bakiriye aba bahanzi ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, mu rwego rwo gusohoza isezerano yahaye Knowless ubwo aheruka kwiyamamariza mu Karere ka Bugesera nk’uko Umuryango wa FPR-Inkotanyi wabitangaje ubinyujije ku mbuga […]

todayJuly 15, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%