Abanyarwanda basaga miliyoni icyenda kuri uyu wa mbere tariki 15 Nyakanga 2024, babyukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite bazayobora Igihugu mu iterambere cyimirije imbere rya 2030.
Mu gihugu hose, hashyizweho ahantu hatorerwa hagera ku 2453 hatatse nk’ubukwe, uhereye ku muhanda uyobora aho batorera, kugera mu cyumba cy’itora.
Mu Kinyarwanda, ahagiye kubera ubukwe, hagaragazwa n’insina ebyiri ziteye ku mpande zombi, akaba ari cyo kimenyetso n’ubundi cyashyizwe ahatorerwa.
Abanyarwanda batuye mu Karere ka Rubavu mu mujyi wa Gisenyi mbere yo gukomeza gahunda zabo za buri munsi z’ibikorwa byambukiranya umupaka uhuza Goma na Gisenyi, babanje kuzindukira mu bikorwa byo gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite. Saa kumi n’ebyiri za mugitondo imipaka ihuza Goma na Gisenyi yari ifunguye, imodoka zitwaye imicanga n’ibicuruzwa zambuka. Abantu bakeya nibo barimo binjira mu Rwanda bavuga ko baje gutora, naho Abanyecongo batuye mu Rwanda bambuka bajya mu […]
Post comments (0)