Inkuru Nyamukuru

PDI yakabije inzozi zo kubona amajwi ayemerera kujya mu Nteko

todayJuly 17, 2024

Background
share close

Ubuyobozi bw’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) buratangaza ko bakiriye neza ibyavuye mu matora y’Abadepite 53 bazahagararira amashyaka mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuko kuri bo ari nko gukabya inzozi.

Ni ku nshuro ya mbere PDI yari yiyamamaje yonyine nk’ishyaka kuko izindi nshuro zose yifatanyaga n’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora, ariko kuri iyi nshuro bakaba bariyamamaje nk’ishyaka rihatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, rihatanye n’ayandi arimo FPR-Inkotanyi, PL, PSD, Democratic Green party, PS-Imberakuri ndetse nk’umukandida wigenga Janvier Nsengiyumva.

Mu Nteko Ishinga Amategeko icyuye igihe, Ishyaka PDI ryari rifitemo intebe imwe aho ryari rihagarariwe na Perezida waryo Sheikh Mussa Fazil Harerimana.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje icyerekezo cy’ibyavuye mu matora y’Abadepite 53 bazahagararira amashyaka yabo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho Umuryango FPR-Inkotanyi wagize amajwi 62.67%, PL ifite amajwi 10.97%, PSD 9.48%, PDI 5.81%, Democratic Green party 5.30% PS-Imberakuri 5.26%, hamwe na Janvier Nsengiyumva agira 0.51%.

Mu ijwi ryumvikanagamo ibyishimo Sheikh Mussa Fazil Harerimana yavuze ko banyuzwe n’ibyavuye mu matora kuko kuri bo ari nko gukabya inzozi.

Yagize ati “Twabyakiriye neza n’Ibyishimo byinshi, cyane ko tutari tubyiteze nubwo twavuze ngo reka tugende ntabwo tugomba kugira ubwoba, ariko muri macye ntugire ngo biba byoroshye, cyane cyane ko muri aya matora hari n’indi mitwe ya Politiki nayo y’ibigugu imaze igihe yiyamamaza, ndetse ku isonga hariho Umuryango FPR-Inkotanyi wanatureze mu bufatanye igihe kirere.”

Arongera ati “Twagiyemo tuvuga tuti 5% koko twayabona, ariko twayabonye byadushimishije cyane, inzozi zacu zabaye impamo, dufite ibyishimo muri PDI, turashimira Abanyarwanda badufashije bakadutora, n’abayoboke ba PDI babiteguye neza ku buryo twegereye abo tugomba kwegera hafi ya bose bigatuma tubona aya majwi.”

Amajwi PDI yabonye ngo arabemerera kongera undi muntu ubahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko kuwo bari basanzwe bafitemo nkuko Fazil abisobanura.

Ati “Ariya 5% araduha nibura abadepite babiri, turababonye, biragaragara ko twikubye inshuro ebyiri kuko kuri lisiti iherutse nijye jyenyine wari uriho, undi yari yaturutse mu bagore, ariko ubwo urumva kuri lisiti yacu yihariye yikubye kabiri, biratwereka ko ibitekerezo twagize kugira ngo tugende twenyine tubyungukiyemo.”

Abayoboke ba PDI bavuga ko nta migabo n’imigambi byihariye bafite, ahubwo ko bahisemo gushyigikira iy’umukandida wa FPR-Inkotanyi, igihe bazaba bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bakazaharanira ko ishyirwa mu bikorwa n’inzego zibishinzwe.

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) ryiyamamaje rifite abakandida 54 bari bemejwe na NEC ko ari bo barihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko igihe baramuka batsinze amatora.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyabihu: Abaturage bamurikiwe ikiraro cyo mu kirere bitezeho koroshya ubuhahirane

Abaturage bo mu Murenge wa Mulinga mu Karere ka Nyabihu, bamurikiwe ikiraro cy’abanyamaguru cyo mu kirere, bituma biruhutsa ingorane zo kutanoza imihahirane bitewe n’amazi cyane cyane yo mu gihe cy’imvura y’umuhindo cyangwa iyo mu gihe cy’itumba, yuzuraga ntibabone aho banyura, hakaba ubwo anabateje impanuka zo kuyaburiramo ubuzima. Icyo kiraro cya Satura, kireshya na Metero 130, gihuza Utugari twa Gisizi na Mulinga two mu Murenge wa Mulinga. Abaturage baho nk’uko babivuga, […]

todayJuly 17, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%