Mu gutegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yabaye muri uku kwezi kwa Nyakanga 2024 mu Rwanda, abafite ibibazo by’uburwayi n’ubumuga na bo ntibabihejwemo, ahubwo hagiye higwa uburyo bwo kubashakira ibikenewe kugira ngo na bo bazabashe kwitabira amatora.
Bamwe muri bo ni abari barwariye mu bitaro bya HVP Gatagara biherereye mu Majyepfo mu Murenge wa Mukingo mu Kagari ka Gatagara mu Karere ka Nyanza. Ni ibitaro byita ku bafite ibibazo by’ingingo n’amagufa, nk’abakoze impanuka, abavukanye ibibazo by’ubumuga, n’abandi.
Mu gihe mu bindi bitaro abarwayi bashyiriweho ahantu ho gutorera mu bitaro, ubuyobozi bw’ibitaro bya Gatagara bwo ngo bwasanze atari ngombwa ko batorera mu bitaro, kuko bwari bwateguye uburyo buhagije bwo kubageza ahari site y’itora hanze y’ibitaro.
Furere Nkundimana Callixte, umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imibereho y’abarwayi mu bitaro bya HVP Gatagara, avuga ko abarwayi bitaho na bo batirengagijwe, ahubwo ko babashyiriyeho imodoka ibajyana aho batorera, nk’uburyo buborohereza kwitabira amatora.
Ati “Nubwo bari mu bitaro, ariko ni Abanyarwanda nk’abandi, bafite uburenganzira bwo kujya kwitorera abayobozi. Twabateguriye uburyo bubafasha kugera kuri site y’itora. Imodoka urabona ko irimo kubatwara ibajyanayo.”
Muri rusange abarwaye ingingo n’amagufa bitabiriye igikorwa cy’itora bo mu bitaro bya Gatagara babarirwa mu 130. Imodoka ya HVP Gatagara yabatwaye kuri site y’itora yabatwaraga mu byiciro, guhera saa mbili za mu gitondo, aho babaga baherekejwe n’abaganga babitaho. Imodoka yagezagayo bamwe ikagaruka igatwara abandi. Ni ahantu hari intera ibarirwa mu kilometero kimwe n’igice. Kuri iyo site batoreyeho y’ishuri ribanza rya Mukingo, abafite ubumuga bahawe icyumba cyihariye batoreramo mu rwego rwo kuborohereza kuko cyari cyashyizwemo n’abakozi bashinzwe amatora bafite ubumenyi mu kubafasha no kubitaho, hakaba hari hanashyizwe inzira ziborohereza. Icyo cyumba cyatoreragamo n’abandi badafite ubumuga.
Furere Nkundimana Callixte wita ku mibereho y’abarwayi mu bitaro bya HVP Gatagara, na we asanga ari ngombwa ko umuntu ufite ubumuga cyangwa n’undi urwaye atora. Ati “Ni ngombwa cyane kuko kuba urwaye, ntibivuze ko udafite ubuzima. Buri muntu wese wujuje ibisabwa aba afite uburenganzira bwo kwihitiramo uzamuyobora.”
Abarwariye i Gatagara batoye babyakiriye bate?
Ahimana Samuel ni umwe mu barwariye mu bitaro bya Gatagara nyuma y’impanuka yakoreye i Kigali. Imodoka yamuturutse inyuma ari ku igare rya siporo iramugonga, yangirika amwe mu magufa y’uruti rw’umugongo.
Yagize ati “Buri Munyarwanda wese afite umutwe utekereza. Nubwo twamugaye ingingo, ntabwo twamugaye mu mutwe. Ni yo mpamvu natwe twasabye ko twatora, tukihitiramo umukandida udukwiriye uzakomeza guteza imbere u Rwanda.”
Yongeyeho ati “Icyo dushimira Leta ni uko nka mbere, umuntu ntabwo yabonaga ubuvuzi nk’ubu cyangwa ngo yitabweho, ariko ubu icyo ukeneye urakibona kandi bitakuvunnye. Nka mbere mituweli ntiyakoraga kuri bene ubu buvuzi, ariko ubu irakora kuko Leta yabyinjiyemo. Hari n’ukuntu uba utishoboye kwivuza, ukandikira Umurenge cyangwa Akarere bakagufasha. Nta muntu ukirembera mu rugo nk’uko mbere byari bimeze. Rero twishimira ko dufite Leta nziza yita ku baturage.”
Karimunda Jean Pierre utuye i Kigali muri Gasabo mu Murenge wa Kimironko, yakoze impanuka mu 2020, ajya muri coma (ata ubwenge) ayimaramo amezi ane, ayivamo adashobora kuvuga. Muri COVID-19 bamugongeye i Kigali ahazwi nko kuri 15 atwaye moto.
Karimunda aganira na Kigali Today, yagize ati “Ikintu rero cyanejeje kugeza ubu ni uko muri iyi myaka ine maze ndwaye nkaba ngiye gutangira umwaka wa gatanu, ni uko iyi Leta yankoreye ubuvugizi nkaba ndi hano i Gatagara, aho ntatekerezaga ko bankorera ubuvuzi. Ubu amaboko yanjye atangiye gukora, ntangiye kwitwara mu kagare, kandi ingingo zanjye zose ntizakoraga (zari zarabaye paralyzed) kuva ku maguru kugeza ku mabere. Rero iyi Leta ndayishimira.”
Karimunda utarabasha kuvuga neza, avuga ko afite icyizere ko azakira kuko hari n’abandi bari barwaye nka we, ariko ubu batanga ubuhamya ko bakize.
Nubwo bigaragara ko afite intege nke, gutora ngo yumvaga abishaka cyane. Ati “Iyo ntajya gutora nari gushinga urubanza, kuko iyi Leta ku giti cyanjye nta kintu itankoreye. Rero iyo ntajya gutora, nari kuba mpohotewe. Imana ishimwe kuko n’ibitaro byatekereje ko abantu bafite ubushake bagomba kujya gutora.”
Murangangabo Valens wari ushinzwe site y’itora yo ku ishuri ribanza rya Mukingo mu Karere ka Nyanza, ari na ho abarwariye mu bitaro bya Gatagara batoreye, avuga ko muri rusange bitaye ku gutegura neza icyumba cyorohereza abafite ubumuga kugira ngo na bo babashe kwitorera umuyobozi kandi badahuye n’imbogamizi.
Yagize ati “Mwabonye ko abafite ubumuga b’ingeri zose, ari abafite ibibazo by’ingingo, ari abafite ibibazo byo kutabona, ibibazo byo kutavuga, baje gutora kandi bitabiriye ari benshi. Wabonye ko abaza ku tugare binjira mu cyumba cy’itora no mu bwihugiko bagatora nta ngorane kuko twahateguye mu buryo bwihariye. Twateguye n’abafasha abatavuga ndetse n’abatabona ku buryo babasobanurira ibyo bakenera kumenya, bityo na bo bakihitiramo umuyobozi bifuza.”
Murangangabo Valens ugaragara nk’uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko, na we ashima ko muri iki gihe mu Rwanda uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwubahirizwa, agereranyije n’uko bafatwaga mu myaka yo hambere.
Ati “Si ugutandukana gusa, ahubwo birahabanye, kuko abantu bafite ubumuga ntabwo bageraga ku biro by’itora. Kera naratoye ku bwa Habyarimana. Umuntu ufite ubumuga ntiyari no kubasha kugera ahatorerwa kuko nta buryo bwo kumworohereza ingendo n’inzira zabagenewe bwabaga bwarashyizweho. Urebye agaciro ntako babaga babahaye, nta n’ibikoresho biborohereza byabaga bihari. Nta n’ubwo babitaga abantu ahubwo babitaga ibimuga. Urumva ko agaciro k’ubumuntu bari barakambuwe. Ubu wabonye ko imodoka ibazana bakaza bagatora, ikabasubizayo ikazana abandi, ukabona ko bishimye.”
Post comments (0)