Inkuru Nyamukuru

Musanze: Nubwo bishimiye intsinzi ya Kagame baracyibaza aho ibice byaburiye ngo atsinde 100%

todayJuly 18, 2024

Background
share close

Abatuye Akarere ka Musanze, baracyari mu byishimo nyuma yo kumva ko Paul Kagame abenshi bari bashyigikiye mu matora atsinze ku kigero gishimishije (99,15%), gusa bakibaza aho ibice byaburiye ngo Musanze itore 100% nk’uko bari babigize intego mbere y’amatora.

Abo baturage baremeza ko iyo ntsinzi bayigizemo uruhare, aho bamuhundagajeno amajwi bagendeye ku byiza yabakoreye muri manda y’imyaka irindwi ishize, birimo imihanda, amashuri, umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, amazi n’amashanyarazi.

Mu baganiriye na Kigali Today, bemeza ko ngo kuba Akarere kabo kari mu turi ku isonga mu batoye Paul Kagame, ariko intego bari bihaye yo kumutora 100% ikaburaho ibice, ngo babifata nka wa mwana utsinda cyane mu ishuri ariko ntiyuzuze 100%.

Niyonsaba Michel ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ati “Dukurikije ibyo yadukoreye, yoroje abaturage ababyeyi n’abana abaha shisha kibondo, reba imidugudu y’icyitegererezo, imihanda kubera kaburimbo nta kavumbi ubwo se utamukunda ninde”.

Arongera ati “Twe Abanyamusanze, intego yacu kwari ukuzuza ijana ku ijana, kandi n’ubundi i Musanze twarabikoze, ibice byabuze byaturutse mu tundi Turere hirya no hino, mbese ni nka kwakundi bavuga ngo nta munyeshuri wuzuza 100%, ariko Umunyamusanze wese amuri ku mutima, uwamunyereka (Paul Kagame) nkamuyambira”.

Ngoragore Innocent wo mu Mudugudu wa Nyiraruhengeri ahari site yagaburiye abaje gutora, yagize ati “Ubu turi kubyina intsinzi, ntawabura kwisengerera, Abanyamusanze cyane cyane noneho muri Nyiraruhengeri mwabonye ko twakoze agashya aho uwamaraga gutora yahabwaga icyayi n’irindazi, urumva nawe gutora umuyobozi wawe w’icyerekezo ukongeraho kurya ukananywa, ni ibintu bihambaye, biriya ni umwihariko wacu ntawe tubisangiye mu Gihugu”.

Abo baturage bavuga ko icyo bashimira cyane Paul Kagame, ngo ni urukundo akomeje kubereka aho muri ako Karere ari naho yahereye yiyamamaza, ibyo bikabereka ko afitiye Abanyamusanze urukundo n’icyizere.

Ikindi ngo nuko ariko Karere Perezida Kagame ageramo, agasohoka mu modoka agasuhuza abaturage bari ku muhanda, nk’uko bakomeza babivuga.

Ngoragore ati “Ikitwereka urukundo Paul Kagame adukunda, n’uko iyo ageze hano i Musanze, cyane cyane iyo ageze mu mujyi no mu isantere yitwa ku Ngagi, buri gihe ava mu modoka agasuhuza abaturage, niho hantu abikora ahandi ava mu modoka ari uko ageze ahabera igikorwa, ibyo rero bitwereka urukundo adukunda n’icyizere atugirira”.

Niyonsaba ati “Dukurikije ukuntu buri gihe umusaza iyo anyuze kuri uyu muhanda ujya mu Kinigi, akunze guhagarara agasohoka mu modoka akadupepera ati, ’baturage banjye ni mukomere’, ibyo bitwereka urukundo akunda Abanyamusanze, ni naho yahereye yiyamamaza, ubwo se mu gutora bitabaye ku gipfunsi watora undi nde?”.

Abamotari bongeye kugaragariza Perezida Paul Kagame ikibazo kitaboroheye

Bamwe mu biganjemo abamotari bagaragaje ikibazo bigeze kugeza kuri Paul Kagame ubwo yari aherutse gusuraga abaturage, kijyanye n’imisoro basabwa iri hejuru n’ibindi byinshi basabwa birimo assurance ihenze, bavuga ko bizeye ko azabakemurira icyo kibazo.

Manirarora ati “Intsinzi ya Perezida Paul Kagame twarayishimiye biraturenga, amakuru nayamenye mu gitondo cy’umunsi wakurikiye uw’amatora, twishimiye ko twamutoye kuko yumva ibibazo by’abaturage, ariko nkatwe abamotari dufite ibyifuzo twifuza kumugezaho”.

Arongera ati “Hari ikibazo twigeze kumubaza ariko sinzi niba yaracyibagiwe, ni ikibazo cyo kureba ku misoro dutanga akatugabanyiriza, reba nawe wishyuye assurance iri ku mafaranga ibihumbi 260FRW, wishyuye autolisation, wishyuye imisoro ku nyungu na lisansi yazamutse, ugasanga umuntu ntacyo acyuye kandi yiriwe akora, yari yabajijwe icyo kibazo atwemerera ko azareba akazagikoraho, ariko na n’ubu turacyategereje igisubizo”.

Mugenzi we ati “Twizeye ko muri iyi manda azakemura bimwe mu bibazo dufite, turamwizeye azabikemura, nk’ubu iyi moto yanjye assurance igeze ku mafaranga ibihumbi 260, wakubitaho imisoro ku nyungu na Autolisation ugasanga ku bijyanye no kwiteza imbere ni gake, ariko kubera ko ari umubyeyi wumva ibibazo by’abaturage, ndizera ko nyuma y’ibi hari ibisubizo”.

Ubwo ku mugoroba wo ku itariki 15 Nyakanga 2024 Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangazaga ibyavuye mu matora mu buryo bw’agateganyo, byagaragaye ko Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru tuza ku isonga mu gutora Paul Kagame, bigaragara ko Akarere ka Musanze kamutoye ku kigero cya 99,62%.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amajwi ya Paul Kagame yazamutseho 0.3%

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko Paul Kagame ari we ukomeje kuza imbere mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 99.18%, mu gihe Frank Habineza afite 0.50% naho Philippe Mpayimana akagira 0.32%. Kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, nibwo Komisiyo y’Amatora yatangaje amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite mu byiciro byose. Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yavuze ko muri rusange ubwitabire mu matora ya […]

todayJuly 18, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%