Abaturage baturiye umugezi wa Nyabarongo ku gice cy’Umurenge wa Ndaro wo mu Karere ka Ngororero, bagaragaza impungenge z’umutekano bitewe n’imirambo ikunze kuboneka ku nkengero z’uyu mugezi.
Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today, bagaragaje impungenge z’umutekano wabo bitewe n’imirambo ikunze kuboneka ku nkengero z’uyu mugezi ndetse no kuba umuhanda Nyange-Gatumba uwukikije udakoze, bagatinya kuwunyuramo bwije ngo batagirirwa nabi.
Umwe muri abo baturage wo mu Kagari ka Bijyojyo, yemeje ko bajya bakura imirambo hafi y’imirima yegereye umugezi wa Nyabarongo. Ati: “Babakuramo kenshi, ejobundi muri Mata hari abaturanyi bacu duherutse gusanga ku nkombe bashizemo umwuka. Umudamu umwe we umurambo wajyanywe kwa muganga basanga yishwe ajugunywa muri Nyabarongo, hari n’abakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwe. Naho uwo musore wacuruzaga amatara, bamuzingiye mu mufuka hejuru bashyiraho amabuye kugira ngo atazava mu mazi vuba umurambo ukagaragara ariko ntitwamenye uwamwishe. Biraduhangayikishije, kuko saa moya twese tuba twageze mu nzu kuko n’umwana muto aba afite ubwoba bwo gusohoka ngo aticwa”.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora. Ati: “Aha hantu nahashatse kera cyane kandi twumva abantu bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo. Icyo dusaba ubuyobozi ni ugukaza umutekano bakahazana irondo ry’umwuga cyangwa ikigo cya Gisirikare wenda bajya babatinya, kuko ikigo kiri hano hafi kiba mu Karere ka Muhanga. Abashinzwe umutekano babaye hafi, utatse bajya bamwumva bakamutabara bataramwica kuko hari abo twumva bataka ariko ukayoberwa aho barengeye”.
Umugabo ufite urugo mu Mudugudu wa Birima, na we ahamya ko uyu mugezi ukunze kuvanwamo imirambo y’abajugunywemo. Ati: “Imirambo ikunda kuhaboneka, hari abo tumenya b’ino aha, abicirwa kure batewe ibyuma, bakanigwa maze bakajugunywamo. Biratubangamiye kuko guhora ahantu wumva hatoragurwa imirambo uhorana igishyika ko buzacya ugasangamo uwawe”.
Mukantwari Xavera wo mu Kagari ka Bitabajye avuga ko umutekano w’umuhanda wa Nyange-Gatumba ari mubi, kuko kuwugenda nijoro bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Ati: “Uyu muhanda ni mubi, iyo ugeze ahitwa ku rutindo rwa Secoko, hari ubwo uhasanga ibirara bikakwambura ndetse bikaba byakwica. Biteye ubwoba kuko ntawe batinya, kuko iyo saa kumi n’ebyiri n’igice zigeze utaragera iwawe ujya gucumbika kuko n’abagabo barabica”.
Uyu mubyeyi akomeza agaragaza ko imirambo isangwa muri Nyabarongo ituma badatekana. Ati: “Kera twatumaga abana hakurya y’uruzi muri Muhanga ku bavandimwe bacu, ariko ubu ntiwatinyuka kuko tuba dutekereza ko bahurira mu nzira bakaba babica”.
Mukantwari w’imyaka 55, avuga ko aha hantu ahatuye kuva kera ari umwana, akaba yarumvise inkuru nyinshi z’imirambo yakuwe muri Nyabarongo.
Akomeza agaragaza ko ingendo z’aha zose zikorwa ku manywa kubera impungenge baba bafite, bagasaba ko umuhanda wakorwa vuba, ukajya unyuramo ibinyabiziga, ibyo bikaba byagabanya urwo rugomo. Ati: “Dusanga uru rugomo rukururwa no kuba aha hari umuhanda mubi kuko urabibona, iyi Nyabarongo ikikije uyu muhanda wa Nyange-Gatumba, rero ukozwe ukanyuramo ibinyabiziga byinshi twajya dutega imodoka ikakugeza hafi y’aho utaha, mu gihe ubu Moto iduca amafaranga 2500, ku muturage ni menshi bigatuma tuhagenda n’amaguru kandi ni kure uva i Nyange ukagera muri Ndaro bwije, ni yo mpamvu ubuyobozi bukwiye kwiga kuri iki kibazo mu buryo bwagutse”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, buvuga ko nta muturage ukwiye kugira impungenge kuko u Rwanda ari Igihugu gifite umutekano, ndetse n’umuhanda watangiye gukorwa ariko ko mu gihe bagize impungenge bakwiye kumenyesha ubuyobozi bukarushaho kubafasha gutekana.
Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today.
Uwihoreye yagize ati: “Namara impungenge abaturage ko umutekano wabo wizewe kuko mu Gihugu hose haratekanye, bakamenya ko ubundi abasirikare barinda umutekano ahantu hadasanzwe harimo ku mbibi z’imipaka. Ndabizeza ko umutekano wabo uhari, n’aho baba bakeka ko bikanga, badusangize amakuru natwe turebe aho bafite impungenge bityo tunoze umutekano kugira ngo umuturage ahanyure atekanye”.
Post comments (0)