Nyuma y’uko tariki 12 Nyakanga 2024 Urukiko rukuru rw’i Nyanza ruburanisha ku rwego rw’ ubujurire imanza z’inshinjabyaha rwarekuye na babiri bari bagikurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwaviriyemo batandatu gupfa, i Kinazi mu Karere ka Huye, ababuze ababo baribaza uzabishyura impozamarira.
Babivuga nyuma y’uko muri batanu bari bakurikiranyweho biriya byaha, babiri bari babihamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye, ari bo Rtd Major Paul Katabarwa n’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Maraba, Jacqueline Uwamariya, na bo barekuwe n’urukiko rw’ubujurire rw’i Nyanza, tariki 12 Nyakanga 2024.
Ruriya rukiko rw’ubujurire rwagize Jacqueline Uwamariya umwere ku byaha byo kuba icyitso mu cyaha cyo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe, n’ubufatanyacyaha mu gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite.
Icyakora, n’ubwo Major (Rtd) Paul Katabarwa yagizwe umwere ku cyaha cyo kudakurikiza ibipimo ngenderwaho, bifite impamvu nkomezacyaha yo kuba byarateje urupfu, yahamwe n’icyaha cyo gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, ahanishwa amezi atanu y’igifungo, hanyuma kubera ko yari amaze mu buroko amezi arenga ayo yakatiwe ahita arekurwa.
Marthe Mukakarera nyinawabo wa Jeanne Ntakirutimana watwariwe isambu ikagirwa ikirombe abeshywa kubakirwa no kuzanirwa amazi meza, agira ati “Imanza zitangira twashatse kuregera indishyi baratubwira ngo nitube tubyihoreye, dutegereze uzatsindwa azabe ari we tuziregera.”
Akomeza agira ati “None baravuze ngo bose baratsinze, numva biranshobeye, mbura uwo mbaza. No mu bapfushije abantu hari uwari uhari urubanza rusomwa, yumvise ko babahaye uburenganzira bwo gutaha ahita akubita amavi hasi, acika umugongo.”
Icyakora, abazi iby’amategeko bavuga ko bariya bashaka kuregera indishyi z’akababaro bumvise ko abantu bose barekuwe bagatekereza ko bahanaguweho ibyaha bose, bibagirwa ko uwaregwaga kuba nyiri ikirombe we icyaha cyo gucukura mu buryo butemewe cyamuhamye, bityo bakaba bashobora kuba ari we baregera kuzabishyura.
Hari uwagize ati “N’ubwo nyiri ikirombe yarekuwe, ni ukubera ko yari amaze igihe kirenze icyo yakatiwe mu buroko. Icyaha ariko cyaramuhamye. Ni we bashingiraho, bakaregera indishyi.”
Umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, na we ati “Mu gihe bagaragaza ko ibyo birombe cyangwa ibyacukurwaga hari icyo byabangirije ku giti cyabo, bashobora kuba baregera indishyi zabo. Bitagiye mu manza nshinjabyaha, bakajya mu nkiko zisanzwe.” Nkusi yongeraho ko begereye ubushinjacyaha bw’urukiko rwisumbuye rwa Huye babagira inama ku kuntu babyitwaramo, kandi ko byarushaho kuba byiza bashatse umwunganizi mu by’amategeko.
Uko Katabarwa wahakanaga kuba nyiri ikirombe yabihamijwe
Kuva Rtd Major Paul Katabarwa yatangira kuburana, yahakanye ibyaha yaregwaga. Nk’icyo gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, yagiye agihakana avuga ko byabazwa uwitwa Naomi wagiye no ku Murenge abeshya ko ashaka uruhushya rwo kwegereza amazi meza no kubakira Jeanne Ntakirutimana, kandi ko n’ubwo bari baziranye (na Naomi) bitavuga ko bakoranaga.
Icyo kudakurikiza ibipimo ngenderwaho bifite impamvu nkomezacyaha yo kuba byarateje urupfu na cyo yagiye agihakana, avuga ko adakwiye kuregwa kudakurikiza ibipimo kandi no gucukura ubwabyo atarabikoze.
Kuri ibi birego byombi yanavugaga ko nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko yabikoze. Icyakora, urukiko rukuru ruburanisha ku rwego rw’ubujurire imanza z’inshinjabyaha rw’i Nyanza yari yajuririye, nyuma y’uko we na Jaqueline Uwamariya bari bakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miriyoni eshanu buri wese, rwasanze icyaha cy’ubucukuzi butemewe cyo kimuhama.
Mu isesengura rwagaragaje ko n’ubwo impande zombi (ubushinjacyaha n’abaregwa) zitemeranywaga ku cyashakishwaga, kuba harabaye ubucukuzi byo bidashidikanywaho. Kandi nyuma yo kubona igihe byatwaye, ingufu zakoreshejwe, ibikoresho byitabajwe n’ubuhamya bw’abatangabuhamya bemezaga ko mu gucukura atari amazi yashakwaga ahubwo amabuye y’agaciro, nyuma kandi yo kubona ko Katabarwa asanzwe akora imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro, rwanzuye ko ibyo bimenyetso byose bihamya nta shiti ko icyashakishwaga ari mabuye y’agaciro, kandi ko byakozwe nta burenganzira uwabikoraga yari yahawe n’urwego rubishinzwe.
Urukiko kandi rwanzuye ko icyaha cyo kudakurikiza ibipimo ngenderwaho kidahama Katabarwa kuko kidashobora kubangikanywa n’icy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya.
Mu Bushinwa, umugabo yakurikiranye umugore we yakekaga ko amuca inyuma akurikije imyitwarire idasanzwe yamubonanaga, maze aza kumufata yifashishije ‘drone’ ikoreshwa na ‘remote’ yamufashaga kumugenzura kandi ari kure ye. Uwo mugabo uzwi ku izina rya Jing ngo yatangiye gukeka ko umugore yaba amuca inyuma, bitewe n’uko yagendaga amuburira umwanya mbese akabona atamubona uko bisanzwe, ubundi gahunda ye isanzwe yo ku kazi irahinduka, atangira kujya amubwira kenshi ko agiye gusura ababyeyi be […]
Post comments (0)