Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RBD) kiratangaza ko amasezerano u Rwanda rwagiranye n’ikipe yo mu BWongereza ya Arsenal amaze gutanga umusaruro wa miliyoni zigera kuri 36 z’amapound, ni ukuvuga agera kuri miliyari 36 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aya masezerano ya miliyoni 30 z’amapound akaba yaratangiye mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize wa 2018, yari yitezweho kongera umusaruro uva mu bukerarugendo, n’ubwo atavuzweho rumwe.
Imibare itangazwa n’ibigo by’ubushakashatsi by’abongereza ari byo Nielsen, Blinkfire Analytics na Hall and Partners yerekana ko amafaranga u Rwanda rwari rwashoye rwamaze kuyagaruza, mu gihe RDB yo ivuga ko abantu bagera kuri miliyoni enye bamaze kumenya u Rwanda ndetse barufata nka hamwe mu hantu bashobora gusura.
Umuyobozi Mukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kaliza avuga ko mbere y’aya masezerano 71% by’abafana ba Arsenal batafataga u Rwanda nk’ahantu badashobora gusura, ariko kuri ubu, 50% byabo bavuga ko bashobora gusura u Rwanda.
Kariza akomeza avuga ko umubare wa ba mukerarugendo bava mu Bwongereza wiyongereyo 5% mu mwaka ushize wa 2018. Ni mugihe kandi muri uwo mwaka u Rwanda rwasuwe n’abantu bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 700.
Post comments (0)