Perezida Paul Kagame yashimiye abayobozi n’abantu batandukanye bo hirya no hino ku Isi bamwifurije ishya n’ihirwe, nyuma yo gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Twiteguye gukomeza imikoranire ibyara inyungu hagati y’abaturage bacu.”
Perezida Paul Kagame nyuma yo gutorwa, yashimiye ingeri z’abantu bari mu byiciro bitandukanye bamufashije mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse bakanamugirira icyizere cyo kongera kuyobora Abanyarwanda, abasezeranya ko ibyiza byinshi biri imbere, kandi ko nibafatanya muri byose Igihugu kizagera ku iterambere bahereye ku byamaze kugerwaho mu myaka 30 ishize.
Nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje by’agateganyo amajwi y’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zitandukanye hirya no hino ku Isi bashimiye Perezida Kagame wongeye kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda.
Tariki 22 Nyakanga 2024 nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje mu buryo bwa burundu ibyavuye mu matora, yemeza ko Paul Kagame ari we watorewe kuba Umukuru w’Igihugu n’amajwi 99.18%.
Mbere y’itanga ry’Umwami Mutara wa III Rudahigwa, ihirikwa ry’ingoma ya murumuna we Kigeli V Ndahindurwa, impinduramatwara yo mu 1959, n’ingirwa-bwigenge yo mu 1962, mu Rwanda hahoze amashyirahamwe yari agamije guharanira inyungu zitandukanye zirimo iz’uturere abayashinze bakomokagamo. Ishyaka UNAR ryashinzwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa Nyuma ariko ayo mashyirahamwe yaje kwitwa amashyaka ya politike guhera mu 1958 kugeza mu 1965 bitewe na politike y’abakoloni ya ‘mbatanye-mbayobore’ yari imaze gushinga imizi mu Rwanda. […]
Post comments (0)