Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yatangaje ko umusaruro w’ubuhinzi w’igihembwe cya 2024 A wiyongereyeho toni zigera hafi ku bihumbi 316.
Kwiyongera kw’umusaruro w’ubuhinzi ngo byatumye abaturage barushaho kwihaza mu biribwa ahanini bitewe n’uko ku isoko ibiciro bya bimwe mu biribwa byagiye bigabanuka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), giheruka gutangaza ko umusaruro mbumbe w’ubuhinzi wiyongereye ku kigero cya 7% mu gihembwe cya mbere cya 2024 A.
Bimwe mubyo MINAGARI ivuga byatumye umusaruro w’ubuhinzi wiyongera mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, ni uko abaturage bangana na 7,5% bakoresheje uburyo bwo kuhira, hamwe no gukoresha imbuto zitubuye, kuko imibare ya RAB igaragaza ko 39,7% aribo bazikoresheje, byiyongeraho ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda zo mu bwoko bwa DAP, UREA na NPK zakoreshejwe ku bwinshi, bituma umusaruro wiyongera ugereranyije n’uwa 2023 A.
Bamwe mu bahinzi bavuga ko koroherezwa kubona ifumbire mvaruganda ndetse n’imbuto zitubuye, ari kimwe mu byabafashije kongera umusaruro.
Umwe muri bo ati “Leta yadufashije kubona inyongeramusaruro kuri nkunganire, tukabona imbuto n’ifumbire, tubasha guhinga twizeye ko tuzabona umusaruro kuko habayeho no kutwunganira mu buryo bw’ubwishingizi bw’ibihingwa.”
Mugenzi we ukora ubuhinzi bw’umuceri ati “Sezo (Season) ibanziriza ishize twasaruye toni 2400, hanyuma ku y’ishize twasaruye 2800, kuri iyi ngiyi tumaze kugera 3600 kandi ntabwo turarangiza gutanga umusaruro ngo tumenye uko uzangana.”
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Teresphore Ndabamenye avuga ko umusaruro mu baturage wabonetse kuko abahinzi bari bafite imirima barimo gusarura.
Ati “Ugiye no kubirebera mu buzima busanzwe bw’ibyari bihari urabibona, ndetse n’ikintu kibitwereka buriya iyo ugiye mu biciro usanga hari igiciro cy’ibigori bisanzwe cyari cyagabanutse, icya kawunga cyari cyagabanutse, ibyo n’ibimenyetso bikwereka ko mu by’ukuri umusaruro wazamutse ku bihingwa by’ingenzi bituma dushobora kwizera ko mu by’ukuri tuzagira umusaruro uhagije.”
Post comments (0)