Mutumwinka Bertine ni umubyeyi w’abana batatu, ubu atwara imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa ‘Man’ itwara amavuta na lisansi abivana muri Tanzaniya abizana mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today Mutumwinka avuga ko yabanje gukora mu igaraje mu bijyanye n’ubukanishi bw’imodoka z’ikamyo akajya agerageza no gutwaraho ariko atarabona ibyangombwa.
Ati “Kumwe ukanika imodoka ukayatsa ugirango wumve ko ikibazo yari ifite cyakemutse nange niko nabigenzaga ariko nyuma nza kugira igitekerezo cyo kujya kwiga gutwara amakamyo nshaka n’uruhushya runyemerera kuzitwara nza kurubona”.
Amaze imyaka ibiri muri uyu mwuga wo gutwara amakamyo aho akora urugendo rw’iminsi itatu ava mu Rwanda ajya Tanzaniya ndetse anagaruka.
Mutumwinka avuga ko yabanje kwitinya kuba yakwicara mu modoka ngo atware ariko buhoro buhoro aza kugenda atinyuka.
Mu ngorane ajya ahura nazo ni igihe imodoka yagize ikibazo mu nzira ariko ngo yiyambaza bagenzi be batwara amakamyo bakamufasha ndetse hari nubwo abandi banyura mu muhanda bashobora kumurwanaho igihe akeneye ubufasha bwihuta.
Ati “Nanjye kuko nize ubukanishi hari ibyo nshobora kwifasha igihe ngize ikibazo, gusa bigorana mu masaha y’ijoro kuko usanga aribwo nshobora kugira ingorane ntawe undi hafi bikaba ngombwa ko mpagarara nkamenyesha bagenzi bange ko nagize ikibazo bakaba bamfasha”.
Umwuga wo gutwara iyi modoka y’ikamyo yo mubwoko bwa Man umwijiriza amafaranga atari make mu kwezi kuko iyo arebye umushahara ndetse n’andi agenerwa y’urugendo ashobora kwinjiza ibihumbi 700frw buri kwezi.
Mutumwinka avuga ko nta kazi umugore atashobora kuko yifitemo imbaraga nyinshi igikenewe ari ukwitinyuka gusa.
Avuga ko nubwo muri uyu mwuga utaritabirwa n’abagore benshi bawukora, kugeza ubu mu Rwanda hari abagore 6 batinyutse gutwara imodoka y’ikamyo. Ati “Abandi mbabona mu modoka zisanzwe na moto ariko ni izi z’amakamyo uwabyiyemeje arazitwara”.
Post comments (0)