Ihuriro AFC rifite igisirikare kigizwe n’inyeshyamba za M23 zafashe intwaro kugira ngo zirwanye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) mu Gushyingo 2021, ryagiye ku mugaragaro i Nairobi muri Kenya mu Kuboza 2023.
Icyo gihe, amashyaka menshi ya politike n’imitwe y’inyeshyamba zitwara gisirikare yo muri RDC yatangaje ko yishyize hamwe n’abo barwanyi kugira ngo bashake ibisubizo by’ibibazo bitandukanye byugarije Igihugu, birimo kuba nta miyoborere ifatika ihari mu myaka 30 ishize.
Mu minsi ishize nk’uko byavuzwe mu itangazamakuru, Corneille Nangaa, wahoze ari umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora muri RDC, n’abandi bantu 25 bashinjwe ariko badahari, ibyaha by’intambara, gukorana n’agatsiko k’abagizi ba nabi, n’ubugambanyi.
Umugore wa Corneille Nangaa, Yvette Lubanda Nazinda, uri mu buhungiro mu Burayi, nawe ashinjwa ubugambanyi, ibyaha by’intambara no kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo n’imyigaragambyo.
Umuyobozi w’igisirikare cya M23, Maj Gen Sultani Makenga, Bertrand Bisimwa, ushinzwe ibya politike, n’abavugizi ba M23 babiri Willy Ngoma na Lawrence Kanyuka, nabo bari ku rutonde rw’abatungwa agatoki.
Mu Kuboza 2023, mbere y’amatora rusange yo muri RDC, Nangaa yashinze ihuriro rya politike rifite n’igisirikare Alliance Fleuve Congo (AFC), yishyira hamwe n’inyeshyamba za M23 n’indi mitwe yitwara gisirikare bagamije gutabara Igihugu nk’uko babivuga.
Igihirahiro n’ibibazo by’imibereho mibi byugarije uburasirazuba bwa Congo, nubwo hari amasezerano yo gushyiraho agahenge kagutse kugeza tariki 3 Kanama hagati y’ingabo za RDC n’abarwanyi ba AFC bagenzura kugeza ubu uduce 100 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma yo kubura imirwano mu Gushyingo 2021.
Imitwe yitwara gisirikare irimo na FDLR yiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikomeje kwidegembya mu Burasirazuba bwa RDC, aho irimo kujujubya abaturage, kwica, gusahura no gukura abantu mu byabo.
Uburasirazuba bwa RD Congo bunarimo umutwe w’inyeshyamba ziharanira Demukarasi, Allied Democratic Forces (ADF), umutwe witwara gisirikare ugizwe n’Abaganda wigeze guhamya ko ushyigikiye Leta ya Kiyisilamu (Islamic State) mu 2019.
ADF, ishami rya Islamic State ryo muri Afurika yo Hagati rikorana n’ibyihebe byo mu majyaruguru ya Mozambique, ni umwe mu mitwe yitwara gisirikare isaga 200 ibarizwa mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa RD Congo.
Ibiro ntaramakuru bya Xinhua biravuga ko mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu 24 Nyakanga, abantu 35 bishwe n’inyeshyamba za ADF mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Muri Kamena, nabwo biravugwa ko hari 16 bishwe n’agatsiko k’inyeshyamba z’abayisilamu ziri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Inyeshyamba za ADF, zimaze hafi imyaka 30 zikorera mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Umuyobozi w’Umuryango Never Again Rwanda, Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa, yagaragaje ko impamvu zituma abantu bagwa mu bishuko byo kwemera kwicuruza, ahanini biterwa n’ibijyanye n’akazi kakiri gake ugereranyije n’umubare w’Abanyarwanda muri rusange. Umuryango Never Again Rwanda, uvuga ko mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko zimwe mu mpamvu abantu bamwe bemera gucuruzwa ikiza imbere ari ibibazo biterwa n’ababa bagiye gushaka akazi. Ati: “Nshingiye ku bushakashatsi twakoze muri 2019 n’ubundi duteganya gukora dufatanyije na […]
Post comments (0)