Inkuru Nyamukuru

Wenceslas Twagirayezu ushinjwa Jenoside yakatiwe igifungo cy’imyaka 20

todayAugust 1, 2024

Background
share close

Urukiko rw’Ubujurire rwa Kigali kuri uyu wa Gatatu 31 Nyakanga rwategetse ko Wenceslas Twagirayezu ahanishwa igifungo cy’imyaka 20, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, yari yaragizweho umwere n’Urukiko Rukuru.

Muri Mutarama 2024, ni bwo Urugereko rw’Urukiko Rukuru rukorera i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwari rwemeje ko Twagirayezu ari umwere ku byaha bya Jenoside yaregwaga. Mu 2018, ni bwo Denmark yohereje Twagirayezu, ngo aryozwe n’ubutabera bwo mu Rwanda ibyaha by’ubwicanyi yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Yashinjwaga ubwicanyi bwabereye ahantu hatandukanye ahahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, harimo ahahoze Kaminuza ya Mudende, kuri Kiliziya Gatolika ya Busasamana, ahitwaga kuri Komine Rouge n’ahandi henshi hiciwe Abatutsi benshi.

Wenceslas Twagirayezu w’imyaka 56, wari umwalimu mu gihe cya Jenoside, yaburanye ahakana ibyaha bya Jenoside, akavuga ko mu gihe cya Jenoside ngo atari ari mu Rwanda ahubwo yari mu cyahoze ari Zaïre (Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo y’ubu).

Ubwo Urukiko Rukuru rwamugiraga umwere muri Mutarama 2024, rwavuze ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwagaragaje bivuguruza ibyo Twagirayezu yatanze yemeza ko mu ntangiriro za Jenoside atari mu Rwanda.

Mu byo Urukiko rw’Ubujurire rwashingiyeho rumuhamya ibyaha bya Jenoside aregwa, rwavuze ko kujya hanze y’Igihugu bigaragazwa n’impapuro zemewe zitangwa n’ubutegetsi nk’igihamya ntakuka ko umuntu yasohotse mu Gihugu, kandi ko izo mpampuro ntazo agaragaza.

Umucamanza yatangaje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro, maze avuga ko Twagirayezu ahamwa n’ibyaha bya jenoside nk’icyaha kibasiye inyoko muntu, amukatira imyaka 20.

Amategeko y’u Rwanda avuga ko mu manza z’inshinjabyaha, Urukiko rw’Ubujurire ari rwo rwa nyuma ruca imanza, hagati aho ariko uwakatiwe kuri uru rwego ashobora kuregera akarengane ku Rwego rw’Umuvunyi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RDC: Urugo rwa Joseph Kabila rwagabweho igitero

Urugo rw’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila ruherereye i Kinshasa, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024 rwibasiwe n’abantu benshi bashaka kurutwika. Olive Lembe, umugore wa Joseph Kabila, yatangaje ko abantu batazwi umubare bateye urugo rwabo bakaruzenguruka bashaka kurutwika. Amakuru avuga ko abashinzwe kurinda Joseph Kabila bahanganye n’urubyiruko rushyigikiye Perezida Tshisekedi rwateye urugo rwa Kabila, ndetse bari bambaye imyenda yanditseho Perezida Tshisekedi. Urubyiruko rwiyise Force du Progrès rurwanya abatavuga rumwe […]

todayJuly 31, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%