Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Babiri babuze umwuka bari mu kirombe barapfa

todayAugust 9, 2024

Background
share close

Mu Kagari ka Gitwa, Umurenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke, haravugwa inkuru y’urupfu rw’abasore babiri bari abakozi ba sosiyete icukura amabuye y’agaciro ya EFEMIRWA Ltd, baguye mu kirombe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine yatangarije Kigali Today ko iyo mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku itariki 08 Kanama 2024 aho abo basore babuze umwuka ubwo bari mu kirombe bacukura amabuye y’agaciro.

Yagize ati “Ayo makuru ni yo abo basore bakomoka mu Karere ka Muhanga, basanzwe bakorera sosiyete ya EFEMERWA Ltd. Babuze umwuka ubwo bari mu kirombe barapfa. Amazina yabo ni Ishimwe Patrick w’imyaka 19 na Sibomana Oscar w’imyaka 26”.

Nk’uko uwo muyobozi akomeza abivuga, ngo ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (Rwanda Mining Board), ngo aho iyo mpanuka yabereye bahakoreye inyigo babona ko hari ibikwiye kunozwa bahita bahafunga.

Mu butumwa bwe, Meya Mukandayisenga yagize ati “Turakomeza guhumuriza abaturage tunabasaba kwirinda gucukura ahashyira ubuzima bwabo mu kaga”.

Imirambo y’abo basore yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gatonde.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abantu 8 bafatiwe mu makosa yo gukura akagabanyamuvuduko mu modoka

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari abantu 8 imaze gufatira mu makosa yo gukura utugabanyamuvuduko ‘Speed Governor’ mu modoka zitwara abagenzi. Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga, yatangarije Kigali Today ko mu iperereza bakoze mu bintu bitera impanuka basanze harimo umuvuduko ukabije batangira kugenzura ibinyabiziga basanga hari abashoferi bagiye bakuramo utugabanyamauvuduko mu modoka zabo. Ati "Mu byumweru bitatu bishize twagiye tugira impanuka za hato na hato kandi inyinshi muri zo […]

todayAugust 1, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%