Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ivuga ko impunzi zisaga ibihumbi 13 zitaba mu nkambi zashyiriweho gahunda yo kuzishyurira mituweri kugira ngo zibone uko zivuza kuko iziri mu nkambi zifite uko zivurirwayo.
Ni igikorwa kiri mu masezerano yashyizweho umukono hagati y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) n’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB).
Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA, Kayumba Olivier, avuga ko ibyo byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo Leta y’u Rwanda yiyemeje mu rwego rwo gufasha impunzi, cyane cyane izitari mu nkambi.
Akomeza avuga ko mu mpunzi zishyuriwe mituweri, nyishi ari iz’Abarundi, hagakurikiraho iza Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo na ho izo mu bindi bihugu ngo zikaba 2%.
Icyo cyemezo ngo kireba impunzi yose iri mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi zitaba mu nkambi iyo ari yo yose.
Perezida Kagame w’u Rwanda na Museveni wa Uganda bumvikanye kongera kunoza umubano w’ibihugu byombi ku nyungu z’abaturage n’iz’ibindi bihugu byo mu karere muri rusange. Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu biganiro byaberega Luanda muri Angola hagati ya Perezida Kagame, João Lourenço wa Angola, Museveni wa Uganda, Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Perezida Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville.
Post comments (0)