Inkuru Nyamukuru

Nyamasheke: Imodoka ya Coaster yakoze impanuka abagenzi 28 barakomereka

todayAugust 20, 2024

Background
share close

Mu Murenge wa Gihombo Akarere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’impanuka y’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster ya kompanyi RFTC, aho yataye umuhanda iragwa, umushoferi n’abagenzi 28 yari itwaye barakomereka.

Ni impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki 19 Kanama 2024, aho iyo modoka yerekezaga mu isantere ya Tyazo mu Karere ka Nyamasheke yageze mu ikorosi kurikata birananirana kubera umuvuduko, ita umuhanda ngo igwa mu kibanza kuri muri metero hafi 100 uvuye ku muhanda.

Nyuma y’impanuka y’iyo modoka yari itwawe na Hatangimana Bertin, hakozwe ubutabazi bwihuse hifashishijwe ambulance z’ibitaro bya Kibogora, inkomere zijyanwa mu bitaro, nk’uko Banziriyiki François Xavier, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Gihombo yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Imodoka yataye umuhanda iva mu mukono wayo, njye wahageze nibajije uburyo iyo modoka yageze aho hantu itarabirinduka biranyobera, yagiye igonga ikawa igwa mu kibanza bari gusiza twari twaramaze guhagarika, aho twari tumaze iminsi twarabujije nyiracyo kucyubaka kubera ko kiri mu manegeka”.

Biravugwa ko umwe muri abo bagenzi yitabye Imana nk’uko Gitifu Banziriyiki akomeza kubivuga, agira ati “Nibyo biravugwa ko umwe muri abo bagenzi yaba yitabye Imana, tubajyana mu bitaro wabonaga Konvuwayeri w’iyo modoka arembye cyane, ndetse muri abo bagenzi hari n’akana gato kari kacitse ukuguru, ntituramenya neza uwaba yitabye Imana”.

Abakomeretse bikomeye bari kuvurirwa mu bitaro bya Kibogora, mu gihe babiri muri abo bagenzi bakomeretse byoroheje bari kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Hanika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Libya: Banki Nkuru y’Igihugu yasubukuye ibikorwa byayo

Banki Nkuru y’Igihugu ya Libya (CBL) yatangaje ko yasubukuye ibikorwa byayo nyuma y’uko umukozi ushinzwe ishami ry’ikoranabuhanga wari warashimushwe abonetse. Ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024, nibwo Banki Nkuru ya Libya yatangaje ko ihagaritse ibikorwa byayo nyuma y’ishimutwa rya Musab Msallem, washimuswe n’abantu batamenyekanye. CBL yahise itangazako itazasubukura imirimo mu gihe uyu mukozi wayo azaba atararekurwa, ndetse ngo inzego bireba zigire uruhare mu gukurikirana abantu bashyira iterabwoba ku bakozi bayo […]

todayAugust 20, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%