Impunzi zitari mu nkambi zatangiye kwishyurirwa mituweri
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ivuga ko impunzi zisaga ibihumbi 13 zitaba mu nkambi zashyiriweho gahunda yo kuzishyurira mituweri kugira ngo zibone uko zivuza kuko iziri mu nkambi zifite uko zivurirwayo. Ni igikorwa kiri mu masezerano yashyizweho umukono hagati y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) n’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB). Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA, Kayumba Olivier, avuga ko ibyo byakozwe mu rwego rwo gushyira mu […]
Post comments (0)