Uncategorized

Umuhanzi Tekno Miles yahakanye kugwa igihumura ku rubyiniro

todayAugust 22, 2024

Background
share close

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Augustin Miles Kelechi Okechukwu, uzwi cyane ku izina rya Tekno Miles, yahakanye amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ko yaguye igihumura ubwo yari ku rubyiniro muri Afurika y’Epfo.

Uyu muhanzi yahakanye iby’aya makuru yise ibihuha nyuma y’uko hakwirakwijwe amashusho agaragaza umuhanzi wari ku rubyiniro akagwa hasi bikekwa ko yaguye igihumura akikubita hasi mu gitaramo cyaberaga muri Afurika y’Epfo.

Muri ayo mashusho, hagaragaramo abagabo benshi barimo batanga ubutabazi bw’ibanze bafasha uwo muhanzi nyuma yo kwikubita hasi. Bamwe mu bakwirakwije ayo mashusho bahise bavuga ko uwo muhanzi yari Tekno.

Aya mashusho akimara kumugeraho, Tekno Miles yahise ajya ku rubuga rwe rwa Instagram ayamaganira kure ndetse avuga ko ameze neza kandi ko atari no kubarizwa ku butaka bwa Afurika y’Epfo.

Yanditse ku rubuga rwe ati: “Muraho basore, ndakomeye kandi meze neza cyane kandi nta nubwo ndi muri Afurika y’Epfo. Nizere ko uwagaragaye muri ariya mashusho ameze neza. Murakoze, Ndabakunda.”

Aya makuru kandi yanyomojwe n’umuhanzi mugenzi basanzwe ari n’inshuti Mr Eazi, avuga ko abakwirakwije amakuru y’ibihuha ko Tekno Miles ari muri Afurika y’Epfo ari ibinyoma ahubwo ko ari kubarizwa i Malabo, muri Equatorial Guinea.

Tekno Miles ni umuhanzi uririmba mu njyana za Afropop, RNB, Hip hop yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Duro’, ‘Pana’, ‘Diana’ na ‘Wash’.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umugabo yahanishijwe igifungo cy’amezi atatu kubera gucungisha camera umugore we mu ibanga

Muri Taiwan, urukiko rwahanishije umugabo igihano cyo gufungwa amezi atatu muri gereza kubera ko yacungishije umugore we camera ihishe mu rugo rwabo atamubwiye kugira ngo ajye agenzura ko amuca inyuma koko, urukiko rwabyise ko uwo mugabo yavogereye ubuzima bwite bw’umugore we. Iyi nkuru yanditswe mu binyamkuru byinshi byo mu Bushinwa byanditse nyuma y’uko umugabo wo muri Taiwan wiswe Fan, ahanishijwe n’urukiko gufungwa amezi atatu kubera nyuma yo kwerekana amashusho yafashe […]

todayAugust 22, 2024


Similar posts

Uncategorized

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, Tete Antonio, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]

todayDecember 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%