Inkuru Nyamukuru

Umugore uhetse umwana ntiyemerewe kurara irondo – MINALOC

todayAugust 22, 2024

Background
share close

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iratangaza ko umugore uhetse umwana adakwiye kurara irondo, kuko byaba bivuze ko n’uwo mwana ariraye kandi atarageza imyaka 18 y’ubukure.

Mu minsi mike ishize, humvikanye inkuru y’abaturage bo mu Murenge wa Nyarugenge w’Akarere ka Bugesera, bagaragazaga ko abagore barimo n’abahetse abana badafite abagabo cyangwa se abandi barara irondo mu mwanya wabo, kandi bakaba badafite amafaranga y’umusanzu w’irondo basabwa kurirara.

Abo baturage bagaragaje ko iyi migirire ibangamye, kuko kuba umugore uhetse umwana yajya kurara ku irondo bishobora kugira ingaruka kuri uwo mwana ahetse.

Bamwe mu bagore bo muri uyu murenge babwiye TV1 ko kurara irondo basize abana b’impinja mu ngo cyangwa se abandi babahetse Atari amahitamo, ko ahubwo ari nta kundi babigenza.

Umwe yagize ati “Ndara irondo rwose, ni nk’aho ari jyewe ubayobora. Tukageza mu gitondo tugenda tuzenguruka”.

Undi ati “Ipantaro ndayambara, ngafata inkoni, ngafata igitenge, ngafata n’iri koti ryange ngakubitamo n’ingofero tukajya ku mutekano”.

Undi na we ati “Abagore ni benshi hano barara irondo, ariko cyane cyane abapfakazi, ndetse n’abafite impinja bakaziheka bakajya ku irondo”.

Mu by’ukuri ni nde wemerewe kurara irondo?

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, igaragaza ko hashingiwe ku mirongo ngenderwaho yerekeye gutunganya imicungire y’irondo mu Gihugu, hariho irondo ry’umwuga ndetse n’irondo ritari iry’umwuga.

Ugendeye ku byo aba baturage bo mu Bugesera bavuga, birumvikana ko irondo bakora ari iritari iry’umwuga.

Ingingo ya gatandatu y’imirongo ngenderwaho yerekeye gutunganya imicungire y’irondo mu Gihugu, ivuga ko irondo ritari iry’umwuga, rikorwa n’umwe mu bagize umuryango ufite kuva ku myaka 18 ariko utarengeje imyaka 55 y’amavuko.

Icyakora umuturage ufite ubumuga cyangwa uburwayi bukomeye butamwemerera kurara irondo ariko afite icyemezo cya muganga wemewe na Leta asonerwa kurara irondo.

Aya mabwiriza agenga imitunganyirize y’irondo, avuga ko abaturage bakora imirimo itabemerera kurara irondo bitewe n’imiterere yayo, bo batanga umusanzu utari munsi y’amafaranga y’ u Rwanda 500 ariko utarenga amafaranga 1,500 ku kwezi.

Uyu musanzu ukaba wemezwa n’inteko y’abaturage hashingiwe ku bushobozi bw’abawutanga, kandi na bwo bakishyura umusanzu aho batuye gusa.

Ku bijyanye no kuba hari aho abagore bahetse abana basabwa kurara irondo, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko hashingiwe ku biteganywa n’ingingo yavuzwe haruguru, irondo ritari iry’umwuga rirarwa n’umwe mu bagize umuryango ufite imyaka hagati ya 18 na 55 hatitawe ku kuba yaba ari umugabo cyangwa umugore.

Joseph Curio Havugimana, ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko umugore uhetse umwana atemerewe kurara irondo kuko bivuze ko n’uwo mwana yaba ariraye kandi atarageza ku myaka 18.

Ati “Dushingiye ku biteganywa n’iyi ngingo ya gatandatu, umugore uhetse umwana ntiyemerewe kurara irondo kuko bivuze ko n’uwo mwana yaba araye irondo kandi atarageza ku myaka 18. Icyakora ntibivuze ko umugore ufite umwana muto atagira uruhare mu gucunga umutekano”.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko uburyo bwiza bwo kuba umugore ufite umwana muto yagira uruhare mu gucunga umutekano kandi bunateganywa n’aya mabwiriza, ari ukwishyura umusanzu utari munsi y’amafaranga 500 ariko utarenze amafaranga 1,500.

N’ubwo aya mafaranga yashyiriweho gufasha ubuyobozi bw’Akagari kubonera abanyerondo ibikoresho by’irondo, hirya no hino mu Gihugu abaturage bakunze kumvikana bagaragazako ahenshi ubuyobozi bufatira ku mafaranga menshi agenwa n’aya mabwiriza ari yo 1,500, nyamara hari aho abera menshi abaturage ntibayabone.

Nk’aha mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyarugenge, abaturage bagaragaza ko bakurikije ubushobozi bwabo bagakwiye kwishyura amafaranga 500, ariko ubuyobozi bukaba bubishyuza amafaranga 1,500.

Muri Kayonza ho hari aho abagore biyemeje kwicungira umutekano

Mu gihe abo mu Karere ka Bugesera bavuga ko babangamirwa no gusabwa kurara irondo bahetse abana, mu Karere ka kayonza mu Murenge wa Kabare, ho hari abagore bishyiriyeho uburyo bwo gucunga umutekano ku manywa mu Mudugudu wabo, bakavuga ko byabafashije guhashya ubujura n’izindi ngeso mbi zakundaga kuharangwa.

Ubu buryo bwo kwicungira umutekano ku manywa bwatangiye muri 2022 mu Mudugudu w’Umuremampango mu Kagari ka Cyarubare, aho nibura muri buri Sibo ku manywa iba ifite abagore bazenguruka Umudugudu wabo, bafite inkoni. Iyo bahuye n’umuntu batazi muri izo ngo, bakakubaza uwo uri we n’aho ugiye, ibintu bemeza ko bakorana ikinyabupfura mu buryo bwo kwicungira umutekano wo ku manywa wari warazambijwe n’abajura.

Hari kandi abagore bo mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, bigeze gusaba ubuyobozi ko na bo bajya bifashishwa mu gutanga umusanzu wabo mu kwicungira umutekano, binyuze mu kurara irondo aho guharirwa abagabo gusa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Uncategorized

Umuhanzi Tekno Miles yahakanye kugwa igihumura ku rubyiniro

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Augustin Miles Kelechi Okechukwu, uzwi cyane ku izina rya Tekno Miles, yahakanye amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ko yaguye igihumura ubwo yari ku rubyiniro muri Afurika y’Epfo. Uyu muhanzi yahakanye iby’aya makuru yise ibihuha nyuma y’uko hakwirakwijwe amashusho agaragaza umuhanzi wari ku rubyiniro akagwa hasi bikekwa ko yaguye igihumura akikubita hasi mu gitaramo cyaberaga muri Afurika y’Epfo. Muri ayo mashusho, hagaragaramo abagabo benshi barimo batanga ubutabazi bw’ibanze bafasha uwo muhanzi nyuma yo kwikubita hasi. Bamwe mu […]

todayAugust 22, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%