Inkuru Nyamukuru

Huye: Hari abavuga ko amezi abaye atatu batabona serivisi z’ubutaka

todayAugust 23, 2019 30

Background
share close

Mu karere ka Huye, amakuru aturukayo aravuga ko abaturage bamaze amezi atatu batabona serivisi z’ubutaka zirimo no kubona ibyangombwa by’ubutaka, kubihinduza n’izindi.

Abaturage bavuga ko intandaro ya byose ari uko akarere kahagaritse abakozi bakoraga muri iyo serivisi, hagasigara abadafite uburenganzira bwo gutanga ibyangombwa by’ubutaka.

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwo buvuga ko, abakozi bahagaritswe bakoreraga ku masezerano akaza kurangira, hanyuma akarere kagatangira guhugura abari basanzwe ari abakozi bahoraho muri iyo serivisi, kandi ko ubu bamaze guhugurwa bakaba baranemerewe kujya batanga ibyangombwa.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muri uku kwezi nta murwayi wa Malariya uragaragara mu bitaro bya Nyagatare

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare aremeza ko n’ubwo Malariya yagabanutse, ingamba zo kuyihashya zigomba gukomeza gushyirwamo imbaraga kuko uburyo irwanywa mu Rwanda atari ko bikorwa mu bihugu birukikije. Dr. Munyemana Ernest yabitangaje ku wa gatatu, ubwo itsinda ry’abasenateri bo muri senat ya Leta zunze ubumwe za America ryasuraga akarere ka Nyagatare kugira ngo barebe ko ibikorwa by’ubuzima batera inkunga byatanze umusaruro. Umva inkuru irambuye hano:

todayAugust 22, 2019 32

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%