Inkuru Nyamukuru

Samuel Dusengiyumva yongeye gutorerwa kuyobora Umujyi wa Kigali

todayAugust 22, 2024

Background
share close

Samuel Dusengiyumva yongeye kuyobora Umujyi wa Kigali, aho yatowe n’abagize Njyanama hamwe n’abajyanama bagize Imirenge yose igize Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024.

Ni amatora yabanjirijwe no gutora abajyanama batandatu bahagaraririye Uturere tugize Umujyi wa Kigali.

Nyuma yo gutora abajyanama batandatu hakurikiyeho kwakira indahiro y’abajyanama bose uko ari 12 barimo batandatu bashyizweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, zakiriwe n’urukiko rukuru.

Hahise hakurikiraho kwitoramo Biro y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali igizwe na Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.

Visi Meya ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, hatowe Dusabimana Fulgence nawe wari usanzwe kuri uwo mwanya

Christian Kajeneri Mugenzi ni we watorewe kuba Perezida wa Njanama, Marie Grace Nishimwe atorerwa kuba Visi Perezida mu gihe Liliose Larisse Nyinawinkindi ari we watorewe kuba umunyamabanga.

Samuel Dusengiyumva atowe 100% ari we mukandida rukumbi wari wiyamamaje kuri uwo mwanya.

Ku mwanya wa Visi Meya ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, hatowe Dusabimana Fulgence ku majwi 68% mu gihe Visi Meya ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage hatowe Urujeni Martine n’amajwi 100%.

Urujeni Martine yongeye gutorerwa kuba Vis Meya ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage

Samuel Dusengiyumva wongeye gutorerwa kuyobora Umujyi wa Kigali, ni umwe mu bajyanama batandatu b’Umujyi wa Kigali baheruka gushyirwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Tariki 23 Ukuboza 2023 nibwo Samuel Dusengiyumva yari yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Twageze mu Rwanda,dukunda Abanyarwanda-AZAM FC

Ikipe ya AZAM FC yageze mu Rwanda aho ije kwitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya Total Energies CAF Champions League uzayihuza na APR FC kuri uyu wa Gatandatu. Ni ikipe yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye maze ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ibwira Abanyarwanda ko ibakunda. Yagize iti "Twageze mu Rwanda,dukunda Abanyarwanda." Biteganyijwe ko AZAM FC izakorera imyitozo kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, Saa kumi n’ebyiri […]

todayAugust 22, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%