Rubavu : Abaturage bitambitse umuhesha w’inkiko banga ko inzu isenywa
Mu karere ka Rubavu Abaturage bo mu kagari ka Bugoyi mu murenge wa Gisenyi babangamiye icyemezo cy’umuhesha w’inkiko witwa Nyirashyirambere Emerance cyo gusenyera umuryango wa Ngingo. Uwo muhesha w’inkiko yashakaga ko inzu isenywa yitwaje ko uwamuhaye akazi witwa Akaje Alex yatsinze abo baburanaga, abaturage bo bakavuga ko Akaje ari umujura, batamuzi. Umunyamakuru wacu Syldio Sebuharara yadukurikiraniye iki kibazo kimaze imyaka igera kuri 29. Mwumve hano munsi:
Post comments (0)