Inkuru Nyamukuru

Sandrine Isheja yagizwe Umuyobozi wungirije wa RBA, Zephanie Niyonkuru akurwa mu nshingano

todayAugust 24, 2024

Background
share close

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Isheja Butera Sandrine wagizwe Umuyobozozi Mukuru wungirije wa RBA naho Zephanie Niyonkuru akurwa mu nshingano z’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Isheja Butera yari asanzwe ayobora radiyo ya Kiss FM, akaba agiye kungiriza Cléophas Barore ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, yavanye kandi ku mirimo Zephanie Niyonkuru wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).

Zephanie Niyonkuru muri Mutarama 2023 nibwo yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo asimbuye Shema Maboko Didier wari wahagaritswe na Perezida Paul Kagame muri Nzeri 2022.

Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatanu ikozwe ku nshuro ya mbere muri iyi Manda nshya y’imyaka itanu ya Perezida Kagame, ikaba yanemeje gahunda ya Guverinoma (NST2). Hafashwe kandi ingamba zo kwirinda ubushita bw’inkende (monkey pox).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Ubwiherero rusange bumaze amezi atatu budakora

Bamwe mu bakorera n’abagenda mu mujyi wa Nyagatare bahitamo kwihagarika (kunyara) mu biti bigize ubusitani bw’umujyi kubera ko ubwiherero rusange bumaze amezi atatu budakoreshwa. Bizimungu Anastase ukora akazi ko guterura imizigo ahitwa kwa Ngoga avuga ko ubwiherero rusange bumaze amezi atatu bufunze ku buryo nabo batazi impamvu budakoreshwa. Avuga ko bo ntakibazo cyo kwiherera bagira ahubwo kigirwa n’abantu bahanyura baje gushaka ibicuruzwa cyangwa abajya n’abava ku Kigo nderabuzima n’ibitaro bya […]

todayAugust 23, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%