Inkuru Nyamukuru

Naririmbye izindi njyana ariko nza kugaruka ku isoko kuko muzehe ntiyari kunyemerera – Massamba Intore

todayAugust 29, 2024

Background
share close

Umuhanzi Massamba Intore ufite ibigwi byiganje cyane mu njyana gakondo, uri no mu myiteguro ikomeye y’igitaramo yise ‘3040 Ubutore Concert’, yahishuye ko yaririmbye izindi njyana ariko akagaruka muri gakondo kuko umubyeyi we, Muzehe Sentore Athanase atari kubimwemerera kuyivamo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Kanama 2024, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu rwego rwo kugaragaza aho ageze imyiteguro y’igitaramo azizihirazamo imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye ndetse n’imyaka 40 amaze mu buhanzi.

Iki gitaramo cy’impurirane giteganyijwe mu mpera z’icyumweru tariki ya 31 Kanama 2024 muri BK Arena.

Massamba Intore wagarutse ku mateka y’inganzo ye, yavuze ko yayitangiye kera akiri mu buhunzi mu gihugu cy’u Burundi aho yatojwe na se, Sentore akamwigisha guhamiriza, kuririmba ndetse no gucuranga.

Yagize ati, “Iyi nganzo nayitangiye kera nkiri mu buhunzi mu Burundi, data aranyigisha ndahamiriza ndabyina, aranyigisha ngera n’aho kuririmba.”

Aha niho yavuze ko amaze gukura yayobotse izindi njyana zitandukanye ndetse aza no kuririmba muri za Orchestre zinyuranye mu Burundi ari kumwe n’abahanzi bo muri icyo gihugu barimo Jean Christophe Matata na Kidum Kibido, ndetse agira n’igikundiro bimuha amafaranga.

Yagize ati, “Ndi i Burundi naririmbye mu ma Orchestre atandukanye, hari abahanzi benshi twagiye turirimbana barimo ba Kidumu, Matata n’abandi batandukanye.”

Massamba avuga ko nubwo yari yayobotse izindi njyana ariko yaje kugaruka ku isoko gakondo, kuko umubyeyi we, Sentore Athanase wari waragize uruhare mu kumwigisha byinshi mu njyana gakondo atari kumwerera kuguma muri izo njyana.

Yagize ati, “Naririmbye izindi njyana ariko nyuma ngaruka ku isoko kuko Muzehe ntiyari kunyemerera, ndabimushimira.’

Massamba avuga ko nubwo aho mu Burundi yahagiriye ibihe byiza agakundwa ndetse akabona amafaranga, ariko nawe yageze igihe cyo guhaguruka nk’urundi rubyiruko rwose rw’Abanyarwanda bari mu buhungiro mu mahanga akiyemeza kuyoboka inzira y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Ati “Naje kugira igikundiro cyinshi abantu barankunda, ariko naje kujya ku rugamba rwo kubohora Igihugu.”

Yakomoje no ku nshingano yari afite ku rugamba rwo kubohora Igihugu, aho yari ashinzwe gukusanya ubushobozi bw’amafaranga, gushaka urubyiruko rujya ku rugamba ndetse no gukangurira abantu gahunda zo kubohora Igihugu ariko binyuze mu nganzo.

Masamba avuga ko nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu yakomeje kugerageza kurwana n’inganzo biri no mu mujyo wo kubaka Igihugu cyari cyasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo bitari byoroshye.

Yagize ati “Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi nakomeje kurwana n’inganzo tunakomeza no kubaka u Rwanda, nta mafaranga yari ahari icyo gihe ariko ntabwo nataye icyizere. Nari kumwe n’itotero indehemuka, dukomeza kuba Igihugu binyuze mu nganzo.”

Massamba yavuze ko mu 1997 aribwo yatangiye gukora ibitaramo bitandukanye birimo gusohora abageni n’ibindi atangira no kubona amafaranga ndetse mu 1998 agira n’amahirwe yo kujya mu Bubiligi kwigisha amarebe n’imena ari naho havuye indirimbo yitwa ’Amarebe n’Imena’.

Massamba avuga ko iki gitaramo ‘3040 Ubutore Concert’ kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024, kuri we ari icy’amateka n’umurage.

Yasobanuye ko 30 iri mu izina ry’igitaramo isobanuye imyaka Igihugu kimaze kivuye mu bibazo bikomeye bya Jenoside kikongera kwiyubaka mu nzego zose kikaba gitangarirwa n’amahanga ahora yifuza kuza kukigiraho.

Ati, “Mu mateka y’u Rwanda kuva no ku bw’abami nta gihe u Rwanda rwamaze imyaka 30 rutanyuze mu ntambara ariko uyu munsi murebe aho turi.”

Yakomoje no kurugendo yanyuranyemo na Kamaliza kuko babanye mu Burundi ndetse akaba na we yarigishijwe kuririmba na sentore Athanase, avuga ko banabanye mu rugendo rwo kubohora Igihugu mu nshingano zimwe bari bafite.

Yavuze kandi ko zimwe mu ndirimbo Kamaliza yagiye ahimba zirimo nk’iyitwa ’Intare’, n’izindi bari kumwe, ashimangira ko mu myaka 40 amaze mu muziki atakwibagirwa Kamaliza kuko no muri icyo gitaramo hagenwe umwanya wo kumuha icyubahiro ahateguwe bamwe mu bahanzi bazaba basubiramo zimwe mu ndirimbo ze.

Massamba kandi yashimye se, Sentore Athanase wamutoje ubutore ndetse akanamwigisha ko agomba kubitoza abandi bakiri bato bakabimenya ndetse iyo ikaba intego afite.

Muri iki gitaramo Massamba Intore azafatanya n’abandi bahanzi barimo Ariel Ways, Ruti Joel, Impakanizi, Dj Maranaud na Dj GRVNDLVNG bamaze kubaka izina mu kuvangavanga umuziki.

Ruti Joel uzaba uri muri iki gitaramo ndetse akaba n’umwe mu bari gukurikirana imitegurirwe yacyo yavuze ko ari ibintu bishimishije kuzataramira ku rubyiniro rumwe na Massamba Intore wamubereye umutoza kuva mu bwana bwe kugeza n’aho ageze uyu munsi.

Yagize ati, “Ni igitaramo kizizihirizwamo imyaka isumba iyo mfite ariko nagize amahirwe umwuga wanjye nawutangiye ndi kumwe na we nk’umwana muto kugera aho ndi uyu munsi.”

Ruti yakomeje avuga ko ntayindi njyana cyangwa se irindi jwi akeneye kumenya ritari umwimerere gakondo kuko aribyo Massamba ahora amwigisha ko akwiye kugira umwihariko.

Yakomeje avuga ko ariwe wasabye Massamba kutazabura muri iki gitaramo kugirango azabashe kumuherekeza neza nk’umusaza. Ati “Nzaba ndi kumwe n’umutoza wanjye, namusabye ko ntabura kugirango mbashe kumuherekeza nk’umusaza, ni umunezero mwinshi simfite uko nabivuga, ndahari kubwe nkuko ahari ku bwanjye.”

Abari gutegura iki gitaramo barimo abafatanyabikorwa batandukanye bahamya ko kizagenda neza ndetse ko biyemeje gushyigikira Massamba nk’uburyo bwo gukomeza gutanga umusanzu we mu rugendo rwo guhesha ishema umuziki gakondo no gutoza abato kuwuzirikana.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abagera kuri 240 bemerewe kwiga muri Ntare Louisenlund School

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko yamaze kubona no kwemera abanyeshuri 240 baziga muri Ntare Louisenlund School mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025. Mu minsi ishize nibwo ubuyobozi bw’iri shuri bwashyize ahagaragara itangazo rivuga ko ryazanye gahunda yo kwigisha amasomo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yo ku rwego rwo hejuru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ni amasomo azajya atangwa hifashishijwe integanyanyigisho ya ‘Plus-STEM’ iha abanyeshuri uburyo bwo kwiga bashyira mu bikorwa imishinga isubiza ibibazo biriho bityo […]

todayAugust 28, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%