Inkuru Nyamukuru

Gusura abanyeshuri biga bacumbikiwe byahagaritswe

todayOctober 2, 2024

Background
share close

Minisiteri y’Uburezi yabaye ihagaritse gahunda zo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Marburg.

Iyi ngingo ni imwe mu bikubiye mu mabwiriza iyi Minisiteri yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2024 yashyizeho agamije gukumira iki cyorezo mu mashuri.
Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko iki gikorwa kizasubukurwa nyuma y’isuzuma izakora ifatanyije n’inzego zishinzwe ubuzima.

Yagize iti “Hagamijwe kwirinda kwegerana cyane, MINEDUC iramenyesha ababyeyi ko igikorwa cyo gusura abanyeshuri biga barara mu mashuri, gisanzwe gikorwa buri kwezi kibaye gihagaze, kikazasubukurwa nyuma y’igenzura rizakorwa na MINEDUC ifatanyije n’inzego z’ubuzima.”

Ku babyeyi bifuza koherereza abanyeshuri ibikoresho, iyi Minisiteri yabasabye gukorana n’ubuyobozi bw’amashuri, bakabyohereza hakoreshejwe ubundi buryo burimo n’ikoranabuhanga.

Minisiteri y’Uburezi yashyizeho amabwiriza azakurikizwa mu mashuri yose kugeza igihe Minisiteri y’Ubuzima izatangira andi mashya.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abarimu barasabwa kugenzura niba nta munyeshuri ufite ibimenyetso by’ingenzi biranga uburwayi bwa Marburg birimo: Umuriro ukabije, Kubabara umutwe bikabije, Kubabara imikaya, Gucibwamo no kuruka, Kwihutira kohereza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso kwa muganga, Gushishikariza abanyeshuri kwita ku isuku bakaraba intoki kenshi, Kubuza abanyeshuri gutizanya imyenda n’ibindi bikoresho, Guhumuriza abanyeshuri ntibakuke umutima, ahubwo bagakurikiza ingamba zose.

Ababyeyi barasabwa kwirinda kohereza ku ishuri umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso bya Marburg byavuzwe haruguru, kwihutira kugeza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso kwa muganga kandi agasubira ku ishuri ari uko abaganga bamusezereye yakize,
Abanyeshuri barasabwa gukurikiza amabwiriza ajyanye no kurwanya ikwirakwizwa ry’uburwayi buterwa na Virusi ya Marburg.

Tariki ya 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso biterwa n’agakoko ka Marburg, birimo umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, gucibwamo, kuruka no kuribwa mu nda.

Uwo munsi iyi Minisiteri yasobanuye ko hatangiye igikorwa cyo gushakisha abagiye bahura n’abagaragayeho iki cyorezo, mu gihe aba barwayi bari bakomeje kwitabwaho n’abaganga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kugeza tariki ya 1 Ukwakira 2024, mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 29 banduye iki cyorezo, barimo 19 bakivurwa na 10 kimaze kwica.
Isobanura ko umubare munini w’abarwaye iki cyorezo n’abo cyishe wiganje mu bakora kwa muganga, cyane cyane ahavurirwa indembe.

Uburyo bwo kwirinda iyi ndwara burimo kwirinda kwegera cyane uwagaragayeho ibimenyetso no kugira umuco w’isuku. Uwabona ufite ibimenyetso byayo asabwa guhamagara ku murongo utishyurwa wa 114.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hatangajwe itariki yo kwimika umushumba mushya wa Diyosezi ya Butare

Musenyeri Ntagungira Jean Bosco watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Butare, azahabwa inkoni y’ubushumba ku itariki 05 Ukwakira 2024. Ni ibyatangajwe ku wa gatatu tariki 28 Kanama 2024, na Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, aho yavuze ko ku itariki ya 05 Ukwakira 2024, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira watorewe kuyobora iyi Diyosezi ya Butare azahabwa inkoni y’ubushumba bwo kuyobora iyi Diyosezi. Musenyeri Rukamba yabitangaje […]

todayAugust 29, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%